Uyu ni umutwe w’inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com , ikaba yarasohotse tariki 22 Ugushyingo 2023, mu rurimi rw’Igifaransa. Tukaba twifuje kuyishyira mu kinyarwanda kugirango abasomyi bacu bose bashobore kumva neza ibiyikubiyemo.
“Tutiriwe tugaruka ku ruhare ruhanitse Ububiligi bwagize mu mateka ashaririye y’u Rwanda, ndetse yanaruviriyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Ububiligi ntibwahwemye gukingira ikibaba abanyabyaha bahunze ubutabera, n’abahakana Jenoside, ibyo bukabikora butera inkunga y’amafaranga ibikorwa byabo byo gutesha agaciro iyo Jenoside.
Ububiligi bufitiye urukundo rukomeye Jambo ASBL, ibeshya ko ari “umuryango urwanya ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu”, nyamara ari ikiguri gifite intego nyamukuru yo guhakana Jenoside yakorewe.
Abagize Jambo biganjemo abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.
Jambo yashinzwe muw’2008, igamije gutagatifuza abo bafitanye amasano, bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ibikomerezwa muri Guverinoma y’Ububiligi bizi neza imigambi mibisha ya Jambo ASBL, ariko byahisemo kuyikingira ikibaba no kuyishyigikira.
Mu kwezi gushize k’Ukwakira, uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Bwana Versmessen Bert, yabajijwe n’abanyamakuru impamvu igihugu cye ntacyo gikora kuri Jambo, kandi bizwi ko ari agatsiko gahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kakanakwiza imvugo y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Bwana Versmessen yasubije ko kumenya niba runaka yarahakanye cyangwa atarahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu nshingano z’inkiko gusa. Yanongeyeho ko nta bantu ku giti cyabo bagombye gushinja abandi guhakana Jenoside. Nguko uko uwo mudipolomate w’Umubiligi yaburaniye Jambo asbl.
Ububiligi na Jambo asbl basangiye imigambi ya politiki. Ibi byafashije Jambo gukingirwa ikibaba, guteza imbere no guhishira umugambi mubisha impande zombi zihuriyeho, wo guhindanya isura y’ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Muw’2020, Laure Uwase wo muri Jambo, akaba umukobwa w’abajenosideri Anastase Nkundakozera na Anyesi Mukarugomwa, yashyizwe muri komisiyo yari ishinzwe gucukumbura uruhare rw’Ububiligi mu bugizi bwa nabi bwakozwe mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi. Uwase ntiyari yujuje ibisabwa ngo afatwe nk’ impuguke mu mateka y’ubukoloni mu Rwanda. Yashyizwe muri iyo komisiyo gusa ngo abungabunge inyungu z’Ububiligi.
GUHAKANA JENOSIDE BIKORWA MU BUBILIGI.
Ntacyo u Rwanda rutakoze ngo umubano warwo n’Ububiligi urusheho kuba mwiza. Rwubatse Urwibutso ruboneye, rugamije guha agaciro abasirikari b’Ababiligi bishwe na leta y’abajenosideri. Nyamara Ububiligi bwo burangwa n’agasuzuguro, bukorana bya hafi n’abahakana Jenoside, ku mpamvu za politiki bugacumbikira abajenosideri, aho kubashyikiriza ubucamanza.
Ibishyigikiwemo na Guverinoma y’Ububiligi, Jambo ishyira mu bikorwa, nta mbogamizi, intego yayo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Abambari ba Jambo babeshya ko Jenoside itateguwe na Leta ya Yuvenali Habyarimana.
Nk’abandi bose bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo iyobya uburari, ivuga ko Abahutu bishe Abatutsi.ngo kubera uburakari bari batewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana. U Rwanda rwamaganye kenshi iyi mvugo ijijisha.
Umuryango Mpuzamahanga uzi neza kandi wemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.
Muri Werurwe 2018, Jambo yateguye ikiganiro mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ababiligi, kikaba cyari kigamije kuburizamo umushinga w’ itegeko rihana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Jambo yabeshyaga ko iryo tegeko ryabangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Iryo tegeko ryaje gutorwa, bibabaza cyane abambari ba Jambo, bakomezaga kuvuga ko ngo rigamije guha akato Abahutu, no kubatera ubwoba mu nyungu za politiki. Mu by’ukuri abo muri Jambo bari bifitiye impungenge zo gukurikiranwa mu mategeko kubera guhakana Jenoside.
Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda yigira nk’aho ibi byose ntacyo abiziho. Kuva iri tegeko ryajyaho nta muntu n’umwe wa Jambo urakurikiranwa.
UMUGAMBI WO GUKWIRAKWIZA IKINYOMA CY’UKO HABAYEHO JENOSIDE EBYIRI.
Jambo asbl yarashyize yemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko mu by’ukuri yari amayeri ya politiki. Uko kwemera bya nyirarureshwa, nabyo ni inzira yo guhakana icyo cyaha ndengakamere cya Jenoside.
Jambo yagiye itegura ibikorwa byo kwibuka”ubwicanyi na za jenoside”, harimo na “jenoside yakorewe Abahutu”.
Kibinyujije mu kinyamakuru cyabo, Jambonews.net, icyo kiguri gikwirakwiza imvugo ya “Jenoside ebyiri” ngo zabaye mu Rwanda, imwe yakorewe Abatutsi, n’indi ngo yakorewe Abahutu.
Mu gushyira umbere iyo mvugo, Jambo igamije kuhagira ibiganza bya bene wabo, bijejeta amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi.
UBUFATANYACYAHA N’ABAJENOSIDERI N’IMITWE Y’ITERABWOBA.
Jambo asbl ishyigikiye FDLR, umutwe w’iterabwoba, ugizwe n’abajenosideri banafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikanakorana n’indi mitwe yitwaje intwaro nka FLN, ikorera mu burasirazuba bwa Kongo[Kinshasa].
Iyo mitwe yashinzwe n’interahamwe n’abo mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994.
By’umwihariko, FDLR imamije kwigarurira uRwanda ikoresheje ingufu za gisirikari, igahirika ku butegetsi Guverinoma y’Ubumwe b’Abanyarwanda, maze igasoza umugambi wayo wo gutsemba icyitwa Umututsi mu Rwanda.
Muri Kamena 2014, abambari ba Jambo, barangajwe imbere na Placide Kayumba, bagiye muri Kongo[Kinshasa] kubonana n’abakuriye FDLR, barimo Jenerali Victor Byiringiro.Barebeye hamwe aho gahunda yo gutera uRwanda igeze, hagamijwe guhirika Guverinoma iyobowe na FPR.
Bamaze kubonana na Jenerali Byiringiro, Placide Kayumba yanahuye n’abayoboke ba FDLR, abagezaho”indamutso y’ubufatanye n’urukundo”. Yanabahaye inkunga y’amafaranga yari amaze gukusanya mu bihugu binyuranye byo mu burengerazuba bw’isi, anabashishikariza gukomeza gushyira hamwe imbaraga, mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR.
Ibyo gihe Placide Kayumba yari Perezida wa Jambo asbl. Ubu ni Perezida wa FDU-INKINGI, undi mutwe w’abagizi ba nabi, uharanira guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Muri Nzeri 2020, Umunyamabanga Mukuru wa Jambo asbl, Norman Ishimwe Sinamenye, yagiranye ikiganiro na Jenerali Hakizimana Antoine “Jeva”, uyobora FLN, bavuga kuri gahunda yo gutera u Rwanda.
Ibyo biganiro byose byakwijwe isi yose binyuze muri Jambo News, hagamijwe ubukangurambaga bwo gushyigikira iyo mitwe y’iterabwoba.
Jambo yakoranye kenshi na FDU-INKINGI, bategura ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gufasha FDLR.
Iyo mitwe y’iterabwoba ishyigikiwe na Jambo, yagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byabaye mu Rwanda, nk’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Kwakira 2019, kigahitana abantu 8, abandi 18 bagakomereka.
Hari kandi igitero cyigambwe na FLN, kikaba cyaragabwe muri Nyaruguru, ku matariki ya 19 Kamena na 15 Ukuboza 2018.
Guverinoma y’Ububiligi rero ikingira ikibaba, ikanafasha abahunze ubutabera kimwe n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994, ikabikora inabaha ubwenegihugu”.