Abasesengura politiki y’u Burundi, barimo umunyamakuru akaba n’umushakashatsi ukomeye, Bob Rugurika, barahamya ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD-FDD, ritagira intumbero yo kubaka (vision) , ahubwo rishyize imbere ubusahuzi, inzika n’umutima mutindi wo kwihorera ku Batutsi, bazira ko mu bategetsi bo hambere hari higanjemo abo muri ubwo bwoko.
1. Ubusahuzi.
Bob Rugurika n’abandi bakurikiranira hafi imiyoborere ya CNDD-FDD, bavuga ko ubukungu bwose bw’igihugu buri mu bihanza by’abo mu muryango wa Perezida Evariste Ndayishimiye(Jenerali NEVA)n’izindi Mbonerakure. Ibyo bikomerezwa ngo bihabwa amasoko ya leta nta piganwa ribaye, yewe nta n’ubushobozi bwo kuyakora, bikarangira akijije abayahawe, naho Leta igacyura umunyu. Ngiyo intandaro yo kuba ubu uBurundi aricyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi.
Urugero ni abahawe amadovize( amafaranga y’amahanga) ngo batumize mu mahanga ibicuruzwa nkenerwa nka peteroli, isukari, imiti, ifumbire n’ibindi by’ingenzi ku buzima bw’igihugu, aho kuzana ibyo bicuruzwa amadovize bakayashyira ku makonti mu mahanga, maze bakinumira. Perezida Evariste ariyerurutsa ngo aramagana izo ” nkozi z’ikibi”, nyamara ntazihana, ahubwo azikingira ikibaba. Aherutse kwivugira ko hari miliyoni 48 z’amadolari zahawe abagombaga kuvana ibicuruzwa hanze, ntibabizana, ariko bamwe mu bakozi ba Banki Nkuru y’uBurundi, BRB, bahishuriye itangazamakuru ko hasohotse arenga kure ayo Jenerali NEVA avuga.
Zimwe mu ngaruka ni uko ubu kubariza idovize mu Burundi ari nko guca umugani ku manywa. Icyo gitoro kibona umugabo kigasiba undi mu Burundi se, cyagurwa iki ku isoko mpuzamahanga kandi nta madovize ahari ahagije?
Urundi rugero rw’ubusuma, ni ubukorwa n’umuryango wa Perezida Ndayishimiye. Ubu abaturage b’ahitwa Bugendana bambuwe amasambu ahabwa umuhungu wa Perezida, ubu akaba ahingamo ibijumba. Ibyo bijumba nibyo bikorwamo ibisuguti byo gukwiza mu bana bose mu Burundi, iri rikaba isoko umugore wa Perezida Ndayishimiye yahawe, nta piganwa ribaye. Amafaranga Leta ngo iyishyira kuri konti y’umuryango wa Jenerali NEVA iri muri Guinée Equaroriale.
Si iryo soko umutambukanyi wa Jenerali NEVA afite gusa, kuko kampani ye ari nayo yambika ikanagaburira abakozi bo mu biro by’ Umukuru w’Igihugu, n’abo muri BRB.
2. Inzika no kwihorera.
Mu mwaka wa 2005 ubwo CNDD-FDD yajyaga ku butegets, hari abayibeshyagaho bibwira ko izanye impinduramatwara, irondakoko n’irondakarere bigacika mu Burundi. Abo nibo bayishyigikiye, ishyirwa ku ntebe y’ubwami, itanatsinze intambara yarwanagamo na Leta y’icyo gihe. Ntibatinze kubona ko bibeshye, kuko nyuma y’igihe gito yagaragaje politiki yo kwigaranzura. Abatutsi batangiye kubaho nk’abacakara, baratotezwa karahava, bazira gusa ko ku butegetsi bwa Pierre Butoya na J.Baptiste Bagaza, abenshi mu bakomeye bari Abatutsi. Utazi ubugome ibigirwamana nka Jenerali Adolphe Manirakiza bakoreye Abatutsi n’abatari abanywanyi ba CNDD-FDD niwe wahakana ubwo bumenja.
N’ubwo amasezerano y’amahoro ya Arusha yateganyaga uko abahoze bashyamiraye bazagabana ubutegetsi, harimo.n’imyanya mu gisirikari, abahoze mu butegetsi bwo hambere nta jambo bafite. Bahora bacyurirwa ngo” ingoma y’Abatutsi yarahirimye”, “nimutubise natwe tube ibikomangima”, n’izindi mvugo zibangamiye ubwiyunge mu Barundi.
Amakuru acukumbuye yerekana neza ko abahoze mu gisirikari cyo ku bwa Buyoya, bita “FAB”, ubu aribo biganje mu boherezwa kurwana muri Kongo, abenshi bakahasiga ubuzima. Nta kuru batagwa ku rugamba kandi, kuko boherezwa mu kajagari, batazi impamvu ibajyanye kurwana, batanaziranye kuko batoragurwa mu mitwe y’ingabo inyuranye, abayobozi babo batazi icyo buri wese ashoboye, mbese ni nko kubohereza ku ibagiro, babizi neza ko batazagaruka. Aha harimo n’ingengabitekerezo y’irondabwoko, dore ko banababwira ngo” nimujye kurwana na benewanyu b’Abatutsi bo muri M23″.
Ayo makuru ahamya ko ubusazwe abasirikari b’Abarundi boherezwa mu butumwa mu mahanga baba biganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu, ndetse ushaka kujyayo agatanga ruswa ya miliyoni y’amarundi, kuko aba azi ko azakurayo agatubutse. Ubutumwa bwo muri Kongo bwo burihariye. Aho gutanga ruswa ngo ushyirwe ku rutonde nk’uko bigenda ku boherezwa muri Somalia na Santarafurika, ubu ngo haratangwa”akantu” kangana n’amadolari 100 ngo utajyanwa mu irimbi ryo mu mashyamba ya Kongo.
Abapfira muri Kongo bashyingurwa ahantu hatazwi, bagahishwa imiryango yabo, cyangwa bakabeshyerwa ko bagiye mu mitwe irwanya ubutegetsi. Bahita basimburwa n’imbonerakure, zitozwa ko umwanzi ari Umututsi.
Nguko uko hategurwa uburyo mu gihe gito igisirikari cy’uBurundi kizaba cyabaye icy’ubwoko bumwe, ikirego bashinjaga Pierre Buyoya, wanenzwe kubaka igisoda cy’Abatutsi gusa.
Muri make rero, abasesenguzi barateza ubwega, bagaragaza ko ibibazo byugarije uBurundi bigenda birushaho kuba umurengera. Basanga kwegeka ku bandi ibibazo waburiye ibisubizo atari wo muti, ko.ahubqoumuti ari ukwicarana nk’Abarundi, bagasasa inzobe, ahari uburwayi bakahakubita umwotso.
Politiki y’ivangura, kwikubira no kwihorera nta handi biganisha hatari mu manga.Igisiga cy’urwara rurerure kigera aho kikimena inda.