Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Iyi Siporo rusange imaze kumenyerwa n’abatari bake aho ikorwa ku cyumweru ikaba isanzwe ikorerwa mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.
Muri iyi Siporo ya none kandi yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Ubwo iyi Siporo rusange izwi nka Car Free Day yatangizwaga muri Gicurasi 2016, byavuzwe ko igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda no gukora siporo kuko bitanga ubuzima bwiza.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.