• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru yizewe dukesha abari mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko Leta y’u Burundi yohereje “Imbonerakure” muri icyo gice cya Kongo, urwo rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rukaba rwaratangiye”gukora” cyane cyane muri teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mvugo y’abajenosoderi, “gukora” bisobanuye kwica Abatutsi.

Ayo makuru rero aravuga ko Imbonerakure zifatanya n’abasirikari b’u Burundi basanzwe muri Kongo, bagaha imyitozo n’ibikoresho insoresore z’Abahutu, bazishishikariza kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu bikoresho bihabwa abicanyi, harimo ya matoni y’ imipanga Leta y’u Burundi iherutse gutumiza mu mahanga, nk’uko itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byabigaragaje, ndetse n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye ntibubashe kubihakana.

Magingo aya ubwoba bwarushijeho kwiyongera cyane cyane muri Masisi y’Amajyepfo(Masisi Sud), kuko ubwicanyi bw’Abarundi butije umurindi ubusanzwe bukorwa na Wazalendo na FDLR, nabo bamaze igihe barahagurukiye gutsemba icyitwa Umututsi muri Kongo.

Abantu batari bake baramagana imyitwarire ya Perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye, bakomeza gushyira Kongo mu marira n’imiborogo.

Umwe mu bataripfana udasiba guteza ubwega, ni Karidinali Fridolin Ambongo, akaba na Arisheveke wa Kinshasa, ugaragaza ko abategetsi bakomeje imvugo z’urwango ari nako mu Burasirazuba bwa Kongo hanyanyagizwa intwaro mu baturage. Karidinali Ambongo avuga ko ubwicanyi ndengakamere bwo mu gihugu cye nta wundi buzabazwa uretse Tshisekedi n’agatsiko ke.

Abasesengura iby’intambara zo muri aka karere, bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufite byinshi busangiye n’ubwa Yuvenali Habyarimana.

Hari nko guhuruza amahanga ubeshya ngo watewe n’ikindi gihugu, kandi ubizi neza ko ikibazo ari icy’abenegihugu hagati yanyu, ari namwe mukwiye kucyikemurira:

– Habyarimana yumvise ikibatsi cya RPF-INKOTANYI, Abanyarwanda bari barambiwe akarengane, ati: ” Muntabare natewe na Uganda”.
-Tshisekedi nawe ntiyumvise umurindi wa M23, abakongomani barwanira agaciro kabo, ahuruza SADC, abacanshuro, Abarundi, n’indi mitwe yitwara gisirikari itabarika, ngo baje kurwana n’u Rwanda!

Amarembera y’izo ngoma zombi kandi nayo arasa nk’intobo. Mu itsindwa ryazo zahisemo kwifashisha Interahamwe, Imbonerakure na Wazalendo mu kwica Abaturage b’inzirakarengane, aho kurwana n’abo bahanganye ku rugamba.

Amaraso arasama!

2024-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

AS Kigali, APR FC na Espoir FC zatangiye neza shampiyona y’u Rwanda 2022-2023, Sunrise ikizamuka yisasiye Police FC ya Mashami Vincent watoreje muri Sitade Gologota

Ubwanditsi 20 Aug 2022
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza
Amakuru

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo
Amakuru

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru