• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Diane Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, umucuruzi wazize impanuka y’imodoka ariko umuryango we ukanga kwemera ibyabaye abantu bose bareba, ahubwo urupfu rwe ukarugereka ku buyobozi bw’u Rwanda.

Abakurikiranye ibyo kwa Rwigara, bibaza ikibatera kugereka amaraso ye kuri Leta, bazi neza ko yazize impanuka, ndetse bakaba barakiriye impozamarira bahawe na sosiyete Rwigara yari yarafashemo ubwishingizi bw’impanuka.

Impamvu yo gusebanya nibo bayizi, kimwe n’iyatumye Diane Rwigara nyina Adeline Mukangemanyi baba ibigarasha, ubuyobe basangiye na Tabitha Gwiza na Ben Rutabana bava inda imwe na
Mukangemanyi.

Diane Rwigara rero ahora yigamba ngo kuzahorera se Rwigara, ngo akazabigeraho ubwo azaba ari Perezida w’u Rwanda.

Mu matora yo mu mwaka wa 2017 yaranduranyije ngo arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu, kandi abizi neza ko atujuje ibisabwa ngo ahatanire uwo mwanya w’ikirenga.

Amategeko agenga aya matora asaba uwiyamamaza nk’umukandida wigenga, yerekana urutonde rw’abantu 600 bashyigikiye ukwiyamamaza kwe, kandi barimo 20 bo muri buri karere.

Ibi kubigeraho bisaba kuba Abanyarwanda basanzwe bakuziho ubuhanga n’ubushake bwo kubakorera, kandi waragaragaje indangagaciro zirimo kwiyubaha. Amafoto y’urukozasoni yagiye ku Karubanda uyu mukobwa yambaye ubusa butsinsima, ninde wayarengaho akamubonamo umuyobozi wiyubashye?

Diane Rwigara rero yabonye adashobora kubona abo bantu, ahimba imyirondoro n’imikono yabo. Komisiyo y’Amatora imaze gutahura ko ku rutonde rw’abantu Diane Rwigara yatanze hariho 3 bari bamaze igihe barapfuye, yanze kwakira kandidatire ye. Ni aho bamwe bahora bashakira u Rwanda ibyaha bahereye barasizora, ngo Kagame yatinye ko Rwigara amutsinda! Amenyo ni amabuye koko.

Mu gihe benshi ahubwo bakibaza impamvu ataryojwe ubwo buriganya buhanwa n’amategeko, ibisazi biraganguye mu mutwe wa Diane Rwigara n’abamwogeza!

Nyuma y’imyaka 7 yose atagaragara mu gikorwa nibura kimwe gifitiye Abanyarwanda akamaro, iyi nyigaguhuma muri politiki ibyukije ibyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Si akumiro gusa, ni n’agasomborotso kuba yirengagije icyaha yakoze ubushize, yagombye no kuba yarahaniwe.

Ese agarukanye bwa bushotoranyi n’andi manyanga, ngo nibongera kumwangira kwiyamamaza, we n’ibigarasha bigenzi bye bazongere bavuze induru ngo mu Rwanda nta “rubuga rwa politiki” ruhari?

Ibigarasha, abajenosideri n’ababashyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bazane kidobya mu matora ari imbere, dore ko bibarya cyane iyo babona nta mvururu zirangwa mu matora yo mu Rwanda.

Babonye Ingabire Victoire ubusembwa mu mategeko butamwemerera kwiyamamaza, bavumbura ko umutekamutwe Padiri Tomasi Nahimana n’ihabara rye Kansinge Nadine, bibereye mu ikinamico, bati uwashora Diane Rwigara yazana intugunda muri ariya matora.

Barabizi neza ko Diane Rwigara yiyamamaje atatorwa. Niyo mpamvu bazakora uko bashoboye bakamufasha kwica amategeko, kugirango Komisiyo y’Amatora yongere itere utwatsi kandidatire ye, maze induru bayihe umunwa nk’uko bamenyereye.

Abanyarwanda batahuye imigambi y’abatabashakira ineza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ntibazaha urwaho rero uwashaka kubasubiza inyuma.

Kwiyamamaza ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa, ariko ni n’uburenganzira bw’ababishinzwe kurwanya icyateza impagarara cyose mu gihugu.

2024-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016
Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru

Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 06 Jan 2016
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money
IKORANABUHANGA

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Ubwanditsi 22 May 2018
UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.
INKURU NYAMUKURU

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Ubwanditsi 15 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru