• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 hatanzwe ubuhamya ko igerageza ryo gufunguza Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko uri kuburanishwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.

Nkunduwimye ni umushoramari wari uzwi mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko ahitwaga mu Gakinjiro, aho yari afite igaraje hagati y’inyubako z’ubucuruzi zitwaga AMGAR. Yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano mu Bubiligi mu 2011.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.

Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda.

Perezida w’Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo.

Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n’ibikorwa bye nk’Interahamwe byari bizwi.

Gasamagera yavuze ko Bomboko yari umuntu ubusanzwe wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by’Interahamwe.

Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n’uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi.

Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR.

Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi.

Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n’Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.

(Igihe na Kigali today)

 

2024-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 30 Nov 2018
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti
Amakuru

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Ubwanditsi 18 Mar 2024
Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Ubwanditsi 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru