Abakurikiranira hafi uko Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi afatwa mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, bemeza ko azwi nk’umwana muri politiki, kubera cyane cyane ihuzagurika rimuranga mu mibanire ye n’ibyo bihugu.
Ntawe utazi ko kugirana umubano wihariye n’Uburusiya bivuze gutera umugongo ibihugu bishyigikiye Ukraine, nk’Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’ibindi bigize umuryango ushingiye ku bufatanye mu bya gisirikari, OTAN.
Nubwo Tshisekedi ahora ategeye ibiganza Uburayi n’Amerika ngo bimugoboke mu bibazo by’ingutu afite, yarahindukiye asinyana amasezerano na Perezida Vladimir Putin, akubiyemo ko Uburusiya buzaha intwaro zigezweho n’imyitozo ikomeye igisirikari cya Kongo, cyane cyane mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ibi kandi arabikora, yibwira ko Uburusiya bwibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bashyigikiye umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, wamagana intambara Perezida Putin yagabye muri Ukraine.
Kimwe n’abamubanjirije kandi, Tshisekedi akomeje gukatira Abashinwa itako ry’ubutware, dore ko Abashinwa basanganywe mu biganza igice kinini cyane cy’umutungo kamere wa Kongo. Ibyo nabyo ntibishimisha ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bisanzwe bihangayikishijwe n’uko Ubushinwa burushaho kugira ijambo rinini ku bukungu bw’Afrika.
Icyateye Tshisekedi uko guhubuka nk’uko abasesengura politiki ye babisobanura, ngo yarakariye cyane Uburayi n’Amerika, nyuma y’uko byanze gushingira ku binyoma bye, ngo bifatire u Rwanda ibihano, dore ko amaze gukora ingendo zitabarika ajya gusabira uRwanda gucibwa umutwe.
Ubusesenguzi bw’impuguke dusanga ku rubuga “Politico. Cd”, buvuga ko ikindi cyashenguye umutima Tshisekedi, ari amasezerano uRwanda rwagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, arebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Tshisekedi abifashijwemo na bamwe mu bategetsi cyane cyane bo mu Bubiligi, barwanyije aya masezerano, bashingiye kuri ya ndirimbo yaharurutswe ngo “uRwanda rucuruza amabuye rusahura muri Kongo”, nyamara uwo muryango w’abanyaburayi ntiwabiha agaciro, kuko uzi neza ko uRwanda rwifitiye ibirombe byarwo bwite.
Nk’uko “Politico.cd” ikomeza ibisobanura, iyi politiki y’indimi nyinshi yatangiye kugwa nabi Tshisekedi. Urugero ni uko ngo yasabye kwakirwa muri “White House”( perezidansi y’Amerika), ariko ngo amezi abaye menshi Perezida Joe Biden yaramwihireye.
Abonye rero bitangiye kumubana bibi, Tshisekedi yashatse gukeza abami babiri, maze yongoshyoshya Ukraine ngo nayo bagirane umubano. Ubu icyo gihugu cyafunguye ambasade i Kinshasa, ariko ni nko guhomera iyonkeje, kuko bigoye kubana na Ukraine, unafitanye ubucuti bwihariye n’Uburusiya.
Nguko rero uko Tshisekedi amahanga agenda amucishamo ijisho. Azagira ibibazo by’imbere mu gihugu se, yongereho no gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga, haba mu karere haba no hanze yako, amaherezo ntazata igihugu akisubirira guceza ndombolo i Matonge mu Bubiligi?
Tubitege amaso.