Ikipe ya AS Kigali yandikiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali usanzwe ariwo unayifasha mu buzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, ko hakenewe hafi Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda kugirango iyi kipe ikomeze ibeho.
Ni ibaruwa yatangajwe igaragaraza ko hakenewe amafaranga y’ibyiciro bibiri harimo imyenda ndetse n’ayo bazakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.
Ni ibaruwa yasinyweho n’uwahoze ayobora iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice watangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Komite nyobozi ya AS KIGALI yakoze inama yigira hamwe ibibazo by’amikoro byugarije ikipe birimo imishahara y’amezi 7 abakinnyi bamaze badahembwa ndetse na recruitment.
Iyi baruruwa ikomeza ivuga ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25, iyi ikipe izakenera ingengo y’imari ikabakaba Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Basoze muri iyo nyandiko basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bagomba kwishyura ayo mafaranga y’umwenda angana na Miliyoni 149 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Bavuga ko aya mafaranga yose hamwe ko agomba gutangwa bitarenze itariki ya 9 Kamena 2024, bitaba ibyo iyi kipe izahita iseswa kuko nta bushobozi izaba ifite bwo gukomeza guhatana.
Iyi kipe ya AS Kigali irimo gusaba gufashwa n’umujyi wa Kigali kugirango izitware neza mu mwaka utaha w’imikino dore uheruka iyi kipe yasoje ku mwanya wa Gatanu n’amanota 45.