• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 21 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR kotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, n’abakandida ku myanya y’abadepite habayemo impinduka harimo guhuza uturere kubera igihe gitoya. Gasamagera kandi yavuzeko ibikorwa byo kwamamaza bitazahagarika ubuzima.

Ni mu kiganiro FPR Inkotanyi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Gasamagera yasobanuye ko ibikorwa byose by’igihugu bigomba gukomeza kugira ngo gikomeze cyiyubake.
Ati “Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk’umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi”.

Gasamagera yakomeje ati “Nk’Umuryango FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu. Ibigomba gukorwa byose; gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu cyiyubake, ntabwo bigomba guhagarara. Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.”

Komiseri ushinzwe ubutabera n’amategeko muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara yavuze ko akurikije aho bifuzaga kugeza u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga umusingi warubatswe, agasaba abanyarwanda gukomeza kubagirira icyizere.

Ati “Tubitegura twumvaga ko bizadufata igihe kirekire ariko ibya mbere byabaye vuba. Cyane cyane byihuse guhera mu 2000 ubwo haziye umuyobozi mushya, igice cy’inzibacyuho cyarihuse nyuma hatangira kubaka igihugu.”

“Birashimishije ariko dufite icyerecyezo 2050 wenda nicyo kirekire kugira ngo dufate ibihugu byari byaradusize nk’imyaka 200. Urubyiruko rwacu rufite ibyangombwa byose ngo bizagerweho, barigishijwe bahabwa ibyangombwa byo kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga. Barahari bariteguye.”

Biteganyijwe ko imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere izamurikwa na Chairman Paul Kagame, ubwo azaba atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by’uwo muryango kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuri uyu 22 Kamena 2024, bikazasozwa tariki 13 Nyakanga 2024. Ku mwanya wa Perezida FPR Inkotanyi izamamaza Paul Kagame usanzwe ayoboye u Rwanda, ku mwanya w’abadepite yo n’andi mashyaka bafatanyije bazamamaza abakandida 80 barimo abagabo 42 n’abagore 38.

Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabirira iki gikorwa.

Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw’abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.
Ati “Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze. Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu bagire n’ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo”.

Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba Komisiyo y’Amatora, ko bo nk’umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y’amatora (NEC).

Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku minsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.

2024-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Ubwanditsi 09 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda
Mu Rwanda

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
INKURU NYAMUKURU

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru