Ubwo kuri uyu wa 22 Kamena yari mu Karere ka Musanze, aho yatangirije gahunda ye yo kwiyamamaza, yagize ati:”Demokarasi yacu ishingiye ku budasa bw’uRwanda, demokarasi y’abandi nayo ikaba ishingiye ku budasa bwaho.
Niyo mpamvu, nk’uko tutivanga muri demokarasi yabo, nabo nta burenganzira bafite bwo kwivanga mu mahitamo yacu”.
Ku kibuga cya Busogo Nyakubahwa Paul Kagame yakiriwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi baturutse imihanda yose,baje kumugaragariza ko bazamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu butumwa yahatangiye kandi, yavuze ko aterwa ishema no kuba Umunyarwanda ndetse no kuyobora Abanyarwanda, kuko bafasha umuyobozi kugera ku nshingano, kandi bakihanganira ibigoye n’ibitarabasha kugerwaho.
Yashoje abwira abifuriza inabi uRwanda kubishyira hasi kuko ntabyo bazageraho, ati:”Abo sibo Mana yaturemye”.