• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Ubwanditsi 29 Jul 2020 Mu Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Jeannot Ruhunga yaburiye abanyamakuru bakomeje guha ijambo uwitwa Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2017, ko bashobora gukurikiranwa n’amategeko kuko uwo baha ijambo byagaragaye ko ari umurwayi wo mu mutwe dore ko aherutse gusezererwa mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe CARAES NDERA.

Mu kiganiro Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagiranye n’itangazamakuru ku wa 2 taliki 28 Nyakanga yavuze ko abitwaza umwuga w’itangazamakuru bagaha ijambo umurwayi wo mu mutwe ari abashinyaguzi bifuza indonke ku muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, yashimangiye ko Barafinda yari gufatwa nk’umunyabyaha biturutse ku byo yagiye atangaza biganisha mu gukwiza impuha ariko mu gihe cy’ibazwa nibwo RIB yaje gusanga uwo mugabo ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe, maze hitabazwa ibitaro bisanzwe byita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe CARAES bikorera I Ndera maze mu bipimo byafashwe n’abaganga babizobereyemo basanga Barafinda afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bwa karande.

Mu gihe byari bimaze kumenyekana ko Barafinda yajyanywe mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe nibwo hatangiye ikwirakwizwa ry’ibihuha ku biyita ko ari opozisiyo yo yafataga uwo murwayi nk’umunyapolitiki wayimize bunguri nkuko asanzwe yiyita bavuga ko agiye kuzicwa ndetse n’andi maturufu bakunda gukoresha ngo barangaze Abanyarwanda.

Mu gihe Barafinda yasezererwaga mu bitaro benshi mu banyamakuru bakorera kuri youtube birukiye iwe aho atuye mu murenge wa Kanombe maze bamuha umwanya ngo agire icyo atangaza ikintu mu kuri cyafatwa nk’ubushinyaguzi kuko yari avuye mu bitaro byita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bigaragaza ubunyamwuga buke mu kazi kabo kuko umunyamabanga mukuru wa RIB yatangarije abanyamakuru ko bose bari bahawe amakuru ku birebana na Barafinda ahubwo bo bakabirengaho bakajya kumuvugisha kugirango bacuruze ariko bagacururiza ku muntu wifitiye ibibazo karande byo mu mutwe.

Muri iki kiganiro kandi Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yaburiye abanyamakuru bihutira gushakira indonke ku bantu bafite ibibazo ko bashobora kuzakurikiranwa dore ko ibikorwa bakora ari ubushinyaguzi, aho bishimira kubaza ibibazo biza kuganisha ku magambo asanzwe agaragarwaho n’abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko aribyo bibacururiza.
Yasoje asaba abanyamakuru kugira ubumuntu ndetse bagaha agaciro ubuzima bw’umuntu aho kumushakamo inyungu mu gihe ahanganye n’ubumuga bwo mu mutwe butazanakira nkuko byagaragajwe na raporo z’abaganga, ashimangira ko uzabirengaho azahanwa hisunzwe amategeko.

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye mu mwaka wa 2017 ubwo yajyanaga igikapu cyuzuye impapuro ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora ashaka gutanga candidature ku mwanya wo kuba Perezida wa Repubulika ariko Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ikaza gusanga atujuje ibisabwa bityo ubusabe bwe ntibwakirwe, yakunze kugenda avuga amagambo amwe namwe ubundi umuntu muzima ufite ubwonko bukora neza atavuga.

Ibi biganiro ibinyamakuru bigirana na Barafinda n’umuryango we dore ko n’abana babavugisha bigatuma abanzi b’igihugu bamugira iturufu mu kugaragaza ko nta bwisanzure buri mu Rwanda kandi haragaragajwe ibimenyetso byinshi byerekana ko uyu mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, aha umuntu akaba yakwibaza imitekerereze y’abo banyepolitiki biyita ko barwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda mu gihe bagira urwitwazo umuntu wifitiye ibibazo byo mu mutwe nka Barafinda.

2020-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Ubwanditsi 02 May 2021
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 10 Mar 2023
Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2022
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru