• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Ubwanditsi 23 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

Wari umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kuko Perezida Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu.

Abahanzi benshi basusurukije imbaga yaje kwamamaza Chairman wa RPF

Umukandida wa FPR Inkotanyi azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena, kuri Stade ya Ngororero n’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.

“Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk’abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.

Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite b’abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.

“Kubana dushaka kubana rwose n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n’abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura ‘Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby’abandi ni iby’abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.”

Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w’amatora.

“Tariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze ‘Nda Ndambara’.”

Perezida Kagame yasabye ab’i Rubavu kwitura FPR Inkotanyi

Perezida Paul Kagame atangiye ijambo yibutse Abanya-Rubavu ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n’amajyambere yakugejejeho.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

Ati “FPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Inka mu Kinyarwanda, ijyanye n’urukundo ariko icya mbere ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’abanyarwanda.

“Hari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.Ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. Bityo rero, igikorwa twatangiye ejo […] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.”

Yakomeje ashimira imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora, agaragaza ko ubufatanye ari imwe mu ntego ziranga umuryango aberereye Chairman arizo “Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere’.

“Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharanira”.

2024-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yasubitswe ishyirwa umwaka utaha

Ubwanditsi 19 Nov 2019
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye
Mu Rwanda

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club
Amakuru

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru