• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Ubwanditsi 30 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame yasezeranyije Abanya-Karongi gusana umuhanda ubahuza n’Akarere ka Muhanga ndetse no kongera ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Perezida Kagame yabivugiye ku kibuga cya Mbonwa, mu Murenge wa Rubengera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.

Akarere ka Karongi kabaye aka 10 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma y’utwa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Chairman Paul Kagame yabwiye ababarirwa mu bihumbi 170 bari kuri iyi Site ya Mbonwa ko imyaka itanu iri imbere, nibamutora ku wa 15 Nyakanga, izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.Kimwe mu bibangamira abagenderera Akarere ka Karongi na Rutsiro baciye mu muhanda Muhanga-Karongi, binubira uburyo wangiritse cyane kubera gusaza, aho bamwe badatinya kuwugereranya n’igisoro.

Imirimo yo kuwusana yaratangiye ariko igenda gahoro. Paul Kagame yavuze ko uwo muhanda ugomba kubakwa vuba kuko kuba udakoze neza ari igihombo ku gihugu.

Ati “Ntabwo nishimye cyane kubera ko ikibazo numvise gihari gikwiriye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka, kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”

Yavuze ko gutora neza umukandida wa FPR NKOTANYI tariki 15 Nyakanga ari “uguhitamo gukomeza urwo rugendo tumazemo iminsi, noneho tukagira umuvuduko wiyongeye. Umuvuduko wiyongereye, wa byinshi ariko byiza kandi bigera kuri buri wese. Bigirwamo uruhare na buri wese, ariko kandi icyangombwa kurusha bikagera kuri buri wese.”

Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri w’ Ubuzima

Dr Sabin Nsanzimana wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, yahereye ku kibuga cya Mbonwa, Paul Kagame yiyamamarijeho, avuga ko kera cyari cyuzuyemo amabuye ariko ubu kikaba kiri gutunganywa ngo kivemo stade mpuzamahanga.

Yavuze ko by’umwihariko, yazanye umutekano muri aka gace kari karimo ‘Zone Turqouise’, abanyamahanga bashaka gucamo u Rwanda ibice.

Ati “Ubwo Chairman yari ayoboye RPA, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi ku Rufungo, urundi barushyira Rusizi, bahita izina ‘Zone Turquoise’. Uwo mbabwira araza aravuga ati ‘Oya’, u Rwanda ntawe urucamo ibice. Muvuge muvuye aha’.

Icyakurikiyeho, bayabangiye ingata. Bagenda ‘kibuno mpa amaguru’. Banagerageje kugaruka baca mu Kivu, mu Ishyamba rya Gishwati na Mukura, aravuga ati ‘Ntibishoboka’.

Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo ahubwo yanditseho ati ‘iyi karita uyifite ntabwo arembera mu rugo’.

Aha turi, kera muri za 1980, hari abantu bayoboraga igihugu baza guhura n’abaturage biyamamaza, abaturage bati ‘ibyo mwatwijeje mwiyamamaza biri he? Icya mbere cyari umuhanda, bawubajije barawubura. Barababwira bati ‘Ntimuzi ko twabahaye i Kivu, abaturage bati twaracyihasanze. Ngo ariko twabahaye Urutare rwa Ndaba, bati na rwo twararuhasanze. Chairman we yaduhaye umuhanda wa Kivu Belt.

Twagemuraga amagi inaha tukagezayo umureti kubera umuhanda mubi. Uyu munsi ni isaha imwe ukaba ugeze Rubavu, amasaha abiri uba ugeze Rusizi.”

2024-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Ubwanditsi 06 Nov 2018
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Ubwanditsi 05 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Abapolisi 600 batanze amaraso
Mu Rwanda

Abapolisi 600 batanze amaraso

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru