Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024, Paul Kagame yasezeranyije Abanya-Karongi gusana umuhanda ubahuza n’Akarere ka Muhanga ndetse no kongera ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Perezida Kagame yabivugiye ku kibuga cya Mbonwa, mu Murenge wa Rubengera, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.
Akarere ka Karongi kabaye aka 10 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma y’utwa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.
Chairman Paul Kagame yabwiye ababarirwa mu bihumbi 170 bari kuri iyi Site ya Mbonwa ko imyaka itanu iri imbere, nibamutora ku wa 15 Nyakanga, izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.Kimwe mu bibangamira abagenderera Akarere ka Karongi na Rutsiro baciye mu muhanda Muhanga-Karongi, binubira uburyo wangiritse cyane kubera gusaza, aho bamwe badatinya kuwugereranya n’igisoro.
Imirimo yo kuwusana yaratangiye ariko igenda gahoro. Paul Kagame yavuze ko uwo muhanda ugomba kubakwa vuba kuko kuba udakoze neza ari igihombo ku gihugu.
Ati “Ntabwo nishimye cyane kubera ko ikibazo numvise gihari gikwiriye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka, kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”
Yavuze ko gutora neza umukandida wa FPR NKOTANYI tariki 15 Nyakanga ari “uguhitamo gukomeza urwo rugendo tumazemo iminsi, noneho tukagira umuvuduko wiyongeye. Umuvuduko wiyongereye, wa byinshi ariko byiza kandi bigera kuri buri wese. Bigirwamo uruhare na buri wese, ariko kandi icyangombwa kurusha bikagera kuri buri wese.”
Dr Sabin Nsanzimana wavuze ibigwi umukandida wa FPR INKOTANYI, yahereye ku kibuga cya Mbonwa, Paul Kagame yiyamamarijeho, avuga ko kera cyari cyuzuyemo amabuye ariko ubu kikaba kiri gutunganywa ngo kivemo stade mpuzamahanga.
Yavuze ko by’umwihariko, yazanye umutekano muri aka gace kari karimo ‘Zone Turqouise’, abanyamahanga bashaka gucamo u Rwanda ibice.
Ati “Ubwo Chairman yari ayoboye RPA, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi ku Rufungo, urundi barushyira Rusizi, bahita izina ‘Zone Turquoise’. Uwo mbabwira araza aravuga ati ‘Oya’, u Rwanda ntawe urucamo ibice. Muvuge muvuye aha’.
Icyakurikiyeho, bayabangiye ingata. Bagenda ‘kibuno mpa amaguru’. Banagerageje kugaruka baca mu Kivu, mu Ishyamba rya Gishwati na Mukura, aravuga ati ‘Ntibishoboka’.
Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo ahubwo yanditseho ati ‘iyi karita uyifite ntabwo arembera mu rugo’.
Aha turi, kera muri za 1980, hari abantu bayoboraga igihugu baza guhura n’abaturage biyamamaza, abaturage bati ‘ibyo mwatwijeje mwiyamamaza biri he? Icya mbere cyari umuhanda, bawubajije barawubura. Barababwira bati ‘Ntimuzi ko twabahaye i Kivu, abaturage bati twaracyihasanze. Ngo ariko twabahaye Urutare rwa Ndaba, bati na rwo twararuhasanze. Chairman we yaduhaye umuhanda wa Kivu Belt.
Twagemuraga amagi inaha tukagezayo umureti kubera umuhanda mubi. Uyu munsi ni isaha imwe ukaba ugeze Rubavu, amasaha abiri uba ugeze Rusizi.”