Kuri uyu munsi mu Rwanda twizihiza isabukuru y’imyaka 30 Abanyarwanda twibohoye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize ati:”Muri kamere yarwo, u Rwanda rurwana intambara yo kwitabara no gukumira akaga rutejwe n’abandi, ntiruyishoza byo kugaba ibitero ku bandi gusa.
Twifuza amahoro tukanayifuriza n’abandi bo muri aka karere.Tuzi agaciro k’amahoro kuri twe ubwacu, no ku baturanyi bo mu karere. Turakazi nk’uko n’undi wese akazi, ndetse dushobora no kuba tubarusha kukamenya”.
” Ahazakenerwa ibikorwa by’ubutabazi, u Rwanda ntiruzahatangwa. Icyakora mu gukumira igituma hakenerwa ibikorwa by’ubutabazi, ni ngimbwa kurandura ibitera ibibazo uhereye mu mizi. Iyo tudahindura imyumvire, nta kabuza mu Rwanda twari kuba tukirinzwe n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro ku isi”
Perezida Kagame yagarutse no kubahora bahigira u Rwanda, maze abakurira inzira ku murima. Ati:”Haracyari bake hanze y’u Rwanda batatwumva, ndetse bahora bashaka gusenya ibyo tugeraho. Abo turabazi, turababona. Icyakora imigambi yabo ntacyo izageraho, izakomeza kugarukira ku mbuga nkoranyambaga no mu biro by’ibikomerezwa. Ntacyo badutwara kuko nta bushobozi na mba badufiteho”.
Umukuru w’Igihugu kandi yagize n’ubutumwa bwihariye agenera urubyiruko, arusaba gutera ikirenge mu cy’abarubanjirije, haba mu kurinda no kongera ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho. Perezida Kagame ati:” Ubu intambara uRwanda rufite ntikiri iyo kubaho byo kurenza umunsi gusa. Ni iyo kubaho neza, no guharanira intsinzi mu byo dukora: Gutsinda ubukene, gutsinda ibyo guhora dutegeye abandi ibiganza, n’ibindi bitwambura agaciro”.
Yakomeje ati:”Mufite amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza mwifuza. Aho ubuzima bwaberekeza hose ariko, mujye muzirikana kurinda politiki nziza twubatse….Mugomba kuzamura ijwi rivugira uRwanda, mukagira uruhare mu birwubaka, kandi mukarwitura ibyiza murukesha. Izo ni indangagaciro tugomba kuraga abadukomokaho”.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 twibohoye byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baje kubashyigikira, bikaba byaranzwe n’akarasisi karyoheye ijisho, k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’uRwanda. Byabereye kuri stade AMAHORO iherutse kuvugururwa igashyirwa ku rwego rw’amasitade agezweho ku isi, dore ko ishobora kwakira abantu 45.000 bicaye neza ahatwikiriye.
Nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye, iki gikorwa remezo nacyo ni ikindi kimenyetso cya politiki yo kwibohora mu nzego zose z’iterambere.