Nubwo Kongo-Kinshasa ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, kandi umuturage wo muri ibi bihugu akaba yemerewe kujya mu kindi kigize uyu muryango atabanje gusaba uruhushya rwo kukinjiramo, Perezida William Ruto wa Kenya yafashe icyemezo cyo kwambura abaturage ba Kongo ubwo burenganzira, bwo kwinjira muri Kenya badasabye visa.
Mu gufata icyemezo ariko,Perezida Ruto ntiyagendeye ku kuba Kongo itubahiriza inshingano n’imwe kuva yaba umunyamuryango, kuko Kenya atariyo ifatira ibihano umunyamuryango witwara nabi.
Icyerekana ko Perezida Ruto atashingiye ku myitwarire igayitse ya Kongo, ni uko iyo biza kuba ibyo yari gufatira ibihano n’u Burundi kuko, kimwe na Kongo basangiye amafuti, byombi nta musanzu bitanga, hakiyongeraho kubangamira ibyemezo by’umuryango, birimo n’ibyo kugarura amahoro muri Kongo.
Abasesenguzi ahubwo baremeza ko Perezida Ruto yabaye nk’uwihimura ku butegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje gushotora Kenya, doreko Kinshasa ishinja Kenya gushyigikira u Rwanda mu kuyivogera.
Muribuka uburyo Perezida wa Kongo, Félix Tshissekedi, yazonze Gen. Jeff Nyagah wari uyoboye ingabo z’uyu muryango zoherejwe guhosha ubushyamirane mu burasirazuba bwa Kongo, amushinja mu ruhame kuba icyitso cya M23, ndetse binatuma Gen Nyagah asezera kuri uwo mwanya, ku mpamvu z’umutekano we. Hari abibeshye ko birangiriye aho, nyamara ababikurikiraniye hafi bahamya ko byasize inzika hagati y’ibihugu byombi.
Twese turakibuka induru Kongo yavugije mu Kuboza umwaka ushize, ubwo Corneille Nangaa yatangizaga umutwe wa AFC i Nairobi. Tshisekedi yashinje mugenzi we kwemera ko abamurwanya batangiriza ibikorwa byabo mu gihugu cye, ndetse Kongo ihita ivana muri Kenya ambasaderi John Nyakeru wari uyihahagarariye i Nairobi.
Ubushotoranyi ntibwahagarariye aho. Mu mpera za Mata uyu mwaka, urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo, DEMIAP, rwafunze abayobozi 2 ba kompanyi y’indege, Kenya Airways, bakoreraga i Kinshasa, bashinjwa ubutasi. Byasabye ko Kenya Airways yigaragambya ihagarika ingendo zayo i Kinshasa, abo bakozi baza gufungurwa nyuma y’ibyumweru hafi 3, nta n’urubanza rubaye! Iryo hohoterwa naryo ryongereye urwikekwe rwari rusanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Hari amakuru yizewe avuga ko urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo muri Kenya, rwaba rwarashowemo amafaranga menshi na ANR, arirwo rwego rw’iperereza rwa Kongo-Kinshasa, hagamijwe kubuza amahwemo ubutegetsi bwa Perezida William Ruto.
Rushyashya yashoboye kumenya ko hari amafaranga menshi yafatiwe ku makonti y’abari ku isonga mu myigaragambyo, bigaragara ko yavaga muri Kongo, no mu Banyekongo baba mu mahanga. Hari kandi Abakongomani benshi bafatiwe muri izo mvururu bigize abaturage ba Kenya.
Mu gihe ibihugu byose byamaze gutangaza ko bishyigikiye Raila Odinga, Umunyakenya uhatanira kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Kongo yo yabiteye uumugongo. N’ikimenyimenyi yanze kohereza intumwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba yabereye i Nairobi kuri uyu wa kabiri, ari nayo yemeje ku mugaragaro ko uyu muryango ushyigikiye umukandida Odinga.
Abahezanguni n’ibitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Kongo-Kinshasa, nka YouTube Channel yitwa”Congo est à nous”, ntibatinya kuvuga ko Perezida William Ruto na Raila Odinga ari”Abatutsi”, ko rero ari “abagambanyi nka Kagame na Museveni”. Ngaho aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bugeze!
Ariko se koko, nyuma yo gushakisha urwango ku baturanyi barimo uRwanda, Uganda, Zambia, Congo-Brazzaville, ndetse na Kenya bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Kongo yizeye ko uBurundi n’ ibihugu bya SADEC (nabyo bitifashije), byihagije mu kuyifasha gusohoka mu bibazo by’ingutu yishoyemo?
Iyo Tshisekedi aza kuba yumva ikinyarwanda, mba muciriye umugani ugira uti” umuturanyi ni umuzimyamuriro”. Ntacyo ariko, FDLR ye iramusemurira.