• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Ubwanditsi 06 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryatsindaga amatora mu Bwongereza, hakajyaho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, ikintu cya mbere yihutiye gukora ni ugutera umugongo amasezerano abamubanjirije bari barasinyanye n’u Rwanda mu mwaka wa 2022, aho rwari rwiyemeje kwakira abimukira bava mu Bwongereza, nyuma yo kuhagera mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza ko Ubudage ari kimwe mu bihugu by’Uburayi byahaye inkwenene icyo cyemezo” gihubukiwe” cya Guverinoma w’Ubwongereza, kuko ibyo bihugu bisanga ayo masezerano yari kuba umuti urambye ku kibazo cy’abimukira bisukiranya rwihishwa ku mugabane w’Uburayi, bigakurura ibibazo by’umutekano n’ubukungu.

Amakuru dukesha Reuters, Daily Mail, Telegraph n’ibindi, aravuga ko ari muri urwo rwego Guverinoma y’Ubudage, ibinyujije mu ijwi rya Komiseri wayo ushinzwe ibibazo by’abimukira, Joachim Stamp, yatangaje icyifuzo cyo kubyaza umusaruro ayo masezerano, uRwanda rukaba rwakwakira abimukira bavuye mu Budage, cyane cyane ko rwamaze kwegeranya ibisabwa byose ngo abo bimukira bazakirwe kandi babeho mu buryo buha agaciro ikiremwamuntu.

Inzu nziza yari yateganyirijwe kwakira abimukira mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yo ntiyahwemye gushimangira ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira, dore ko magingo aya u Rwanda rucumbikiye ababarirwa mu bihumbi byinshi bavuye muri Libiya, Sudani, Afganistan n’ahandi.

Igitekerezo cya Bwana Joachim Stamp, ni uko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ryazagenzurwa n’Umuryango w’Abibumbye. Icyakora, abakurikiraniye hafi ibibazo byadindije amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, baribaza niba n’ubundi iyo Loni itazashyira ibihato muri gahunda nshya y’uRwanda n’Ubudage, kuko na mbere ishami ryayo rishinzwe impunzi, UNHCR, riri mu bakuruye ibibazo.

Ubwo Keir Starmer yahagarikaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’igihugu cye n’uRwanda, abasesenguzi babibonyemo gusa guhangana n’ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yasimbuye, kuko aterekanye ingamba ze zihamye, mu gukumira umubare munini w’abimukira binjira mu Bwongereza, ndetse no kurengera ubuzima bw’abatabarika bapfira mu mazi buri munsi, bagerageza kwinjira rwihishwa muri icyo gihugu.

Abanyapolitiki bakomeye mu Bwongereza, nka James Clavery na Suella Braverman bigeze kuba abaminisiti b’umutekano muri icyo gihugu, bavuga ko Bwana Starmer yateje Ubwongereza igihombo gikomeye, kubona atesha agaciro amasezerano yavunnye igihugu mu bitekerezo no mu mikoro, none abandi bakaba bagiye kuyabyaza umusaruro.

Imibare yerekana ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, abimukira bajya mu Bwongereza, mu nzira zinyuranye n’amategeko, babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000), kandi ngo hafi 1/3 cyabo kikaba cyarahageze muri aya mezi 2 ashize, aho Keir Starmer agiriye ku butegetsi.

2024-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ubwanditsi 29 May 2020
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Ubwanditsi 15 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida
POLITIKI

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru