Mu makuru y’ubutabera mu Bufaransa, ubu ikivugwa cyane ni urubanza rwa Charles Onana, Umufaransa ufite inkomoko muri Kameruni, akaba umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo wamamaye cyane mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 07/10/2024 rero nibwo uyu mugome azatangira kuburana mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, ku byaha aregwa byo “guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu”.
Ni ibirego byatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Kimwe mu bimenyetso bishingirwaho ikirego, ni igitabo ” Rwanda, la vérite sur l’Opération Turquoise”, Charles Onana yasohoye muw’2019, aho asiribanga ku mugaragaro ibimenyetso simusiga, byerekana Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugero ni nk’aho avuga ashize amanga ko” ari “ubushukanyi bukabije kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwemeza ko iyo Jenoside yahagaritswe na FPR”.
Nk’aho ubwo bushinyaguzi budahagije, Charles Onana arongera ati:”Ibyabaye mu Rwanda ni ubushyamirane hagati y’abaturage, ku buryo ntawe ukwiye kubigereranya na Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi”.
Muri icyo gitabo cyuzuyemo kugoreka amateka, Charles Onana agaruka ku burozi yatamitswe n’abajenosideri barimo Col Anatole Nsengiyumva na André Ntagerura, nabo ubwabo badakozwa ibyemejwe n’isi yose, ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibutse ko aba bicanyi bombi, muw’1996, basohoye inyandiko ivuga ko” nta Jenoside yabaye mu Rwanda, ko ahubwo ari ikinyoma cyahimbwe na FPR igamije kwifatira ubutegetsi”.
Charles Onana yifitiye indwara yo kwanga urunuka Abatutsi. Mu gitabo ” Holocauste au Congo” aherutse gushyira ahagaragara, asubiramo imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bo muri Kongo, kugeza n’ubwo abita” abanyamahanga bakwiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Kongo”. Uru rwango rwamugize umutoni ukomeye kwa Perezida Tshisekedi, doreko muri Kongo yakiranwa icyubahiro nk’igihabwa umukuru w’igihugu.
Abatanze ikirego bavuga ko bizeye ko uru rubanza rwa Charles Onana ruzasiga hamenyekanye impamvu nyayo ituma mu Bufaransa ari hamwe mu higanje abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo bizeye kandi ko ruzerekana imbago ntarengwa abavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kuzirikana, kuko hari abayihakana n’abayipfobya bitwaje “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.
Ku rutonde rw’abatangabuhamya bamushinjura Charles Onana yashyikirije urukiko, hariho ibikomerezwa muri politiki y’uBufaransa, nka Hubert Védrine wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gen Christian Quesnot wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo ku ngoma ya François Mitterrant, na Gen Jean-Claude Lafourcade wayoboye “Opération Turquoise” mu Rwanda.