• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Ubwanditsi 12 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ibibazo bisigaye biba mu ngo z’Abanyarwanda bituma hari abato bica intege bagatinya gushinga ingo bitahozeho, bityo ko bishobora no kurangira umuntu akajya gushinga urugo yumva ko agiye aho azakundwa nk’uko byahoze kera.

Ibyo Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu kiganiro cyahuje abayobozi bakiri bato (Young Leaders Fellowship) cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, aho na we yaganirije abacyitabiriye, akaba yabigarutseho ubwo yari abajijwe ku bibazo ingo zirimo guhura na byo muri iki gihe.

Mu gusubiza icyo kibazo, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko hari ibibazo binyuranye byugarije imiryango, gusa ngo ntibyahozeho, kuko bimwe biva mu mico y’ahandi bityo ko bitagomba gutera ubwoba abato bifuza gushaka.

Yagize ati “Hari kunanirwa guhuza inshingano zo kuba umubyeyi, ikibazo cy’ingo zisenyuka mu buryo bukabije, abashakanye bapyinagaza bagenzi babo ku buryo bitera impungenge abato bifuza kubaka imiryango yabo. Ariko narema agatima abato bari hano, kuko ibi byo kubana nabi ntabwo ari umuco nyarwanda”.

Ati “Usubiye mu mateka, iyo kera basezeraga umugeni bamwizezaga ko aho agiye ari heza cyane, ibidutera ubwoba rero by’aho tugiye, ngo umugabo ni ‘umwana w’undi’ ni imico y’ahandi. Ubundi kwari ukugenda bavuga ngo uzamuteteshe, uzamukumbure muri kumwe, umuntu akumva yabijyamo”.

Akomeza avuga ko ibyo ari byo byagombye kugaruka kuko zari indangagaciro nziza zatumaga abantu babana neza.

Ati “Ndumva dukwiye gusubira mu mateka yacu tukajya kuvoma muri za ndangagaciro z’ubupfura, z’ubunyangamugayo, ibintu byose byatumaga abantu bakomera kuko byari igisebo kuba umuntu yahohotera uwo babana. Kuba rero twarabihaye intebe ubu, wenda turazira amateka kuba twarabikuye mu mahanga, tukabyitirirwa, mureke dushakishe umuco wacu”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye ababyeyi kugira intego yo guhorana imyitwarire myiza kuko ngo ari igisebo kumva umwana atinya kuvuga ko runaka ari umubyeyi we kubera ibyo yamubonyeho byamusebeje, bityo umwana niyitwara nabi atazavuga ko ari urugero yahawe n’umubyeyi we.

Yunzemo ko icyo abashakana muri iki gihe bagomba kumenya ari uko iyo umuntu ashatse hari byinshi bigomba guhinduka byanze bikunze, nko kumenya amasaha yo gutaha bitandukanye no mu gihe umuntu yabaga wenyine, hakabaho kwiyubaha no kubaha uwo mwashakaye.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore.

Andi mafoto:

2020-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

ULK Gisenyi: Ku nshuro ya 12 abasaga 300 bahawe impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 28 Mar 2018
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Ubwanditsi 17 Jun 2022
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Ubwanditsi 27 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. nkotanyi
    January 13, 20207:39 am -

    mwaramutse umubyeyiwacu ndamukunda cyane ndamushimiri kunama nziza yaduhaye Imana ikomeze kumuduhera umugisha inakomeze kumuturindira numuryongo we wose ariko nkubu nabuze amafaranga ngoshake ndenda kugira 40 kandi nfite umukobwa dukundana Madamu Jeannette Kagame bishoboka mwanfasha murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades
IMIKINO

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite
Amakuru

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru