• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Editorial 10 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Tariki 07 Ukwakira 2024, ubwo hatangiraga urubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Onana yabuze aho apfunda imitwe ubwo umucamanza yari amubajije aho ahera avuga ko mu Rwanda habaye “ubwicanyi hagati y’amoko budakwiye kwitwa ” jenoside”, maze mu mvugo yatunguye benshi, Onana ati:”Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko yababye”.

Interahamwe zisanzwe zimusunika mu bikorwa bye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakubiswe n’inkuba, kuko uko kwivuguruza kubaye intsinzi ya mbere y’abarega Charles Onana.

Iyi ni gasopo kandi ku basanzwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba n’umutego ushyizwe mu mu manza zose zizaburanishwa mu gihe kiri imbere, ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mvugo ya Charles Onana ihabanye n’ibyo yanditse mu bitabo bye binyuranye, cyane cyane icyo yasohoye mu mwaka wa 2019, ari nacyo gikubiyemo byinshi mu bimenyrtso by’ ibirego akurikaranyweho.

Muri icyo gitabo” La vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”, Charles Onana avuga ko” ari ikinyoma kugereranya ubwicanyi bwabaye mu Rwanda na Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi”, ko ndetse ” byaba ari ubushukanyi kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi “.

Kuvuguruza ibyo yiyandikiye no gukoza isoni interahamwe zamupakiyemo ibinyoma akwiza, byaje gushimangirwa n’umutangabuhamya Onana ubwe yishyiriye ku rutonde rw’abamushinjura, wahaye urukiko ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.

Uwo mutangabuhamya “ushinjura”, ni uwiyise “Simugomwa”, ariko biza gutahurwa ko amazina ye nyakuri ari” Sixbert Musangamfura”, ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Impamvu yo kugoreka umwirondoro we ntiyahishuwe, gusa Musangamfura ntiyari kubasha kujijisha abakurikiranye ubuhamya bwe, kuko asanzwe azwi mu ngirwashyaka” Ishakwe” ry’ibigarasha byahagurukiye kugoreka amateka y’uRwanda no gutagatifuza abajenosoderi.

Musangamfura Sixbert kandi byari kumugora guhakana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu nyandiko zitabarika yasohoye mu kinyamakuru cye” Isibo” yagaragaje kenshi imyiteguro ya Leta ya Habyarimana mu gitsemba inyoko Tutsi.

Imboni yacu ikurikiranira hafi urwo rubanza, iravuga ko kwinyuramo kwa Charles Onana n’umutangabuhamya we Musangamfura, byaciye intege cyane imbaga y’interahamwe, ibigarasha n’inkundarubyino z’Abakongomani, ku buryo umubare w’abazindukaga bashagaye Onana mu rukiko, ugenda ugabanuka uko iminsi y’urubanza yicuma.

Kubera ibibazo abatangabuhamya bahatwa, ntibizatungurana ko hari n’abandi bazisanga bashinja Charles Onana kandi bibwiraga ko baje kumushinjura.

Muri abo harimo abajenosideri bahamwe n’ibyaha. Abo bantu rero batashoboye kwiburanira ubwabo ngo bagirwe abere, hategerejwe kureba uko ubuhamya bwabo buzahabwa agaciro, maze umufatanyabikorwa wabo, Charles Onana akaba umutagatifu.

Imiburanishirize y’uru rubanza izapfundikirwa kuri uyu wa gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024.

2024-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Editorial 28 Nov 2016
Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Editorial 03 Apr 2025
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 20 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru
Mu Rwanda

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Editorial 16 May 2017
Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke
Amakuru

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Editorial 21 Feb 2022
Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara
Mu Mahanga

Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru