• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Ubwanditsi 10 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Tariki 07 Ukwakira 2024, ubwo hatangiraga urubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Onana yabuze aho apfunda imitwe ubwo umucamanza yari amubajije aho ahera avuga ko mu Rwanda habaye “ubwicanyi hagati y’amoko budakwiye kwitwa ” jenoside”, maze mu mvugo yatunguye benshi, Onana ati:”Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko yababye”.

Interahamwe zisanzwe zimusunika mu bikorwa bye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakubiswe n’inkuba, kuko uko kwivuguruza kubaye intsinzi ya mbere y’abarega Charles Onana.

Iyi ni gasopo kandi ku basanzwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba n’umutego ushyizwe mu mu manza zose zizaburanishwa mu gihe kiri imbere, ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mvugo ya Charles Onana ihabanye n’ibyo yanditse mu bitabo bye binyuranye, cyane cyane icyo yasohoye mu mwaka wa 2019, ari nacyo gikubiyemo byinshi mu bimenyrtso by’ ibirego akurikaranyweho.

Muri icyo gitabo” La vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”, Charles Onana avuga ko” ari ikinyoma kugereranya ubwicanyi bwabaye mu Rwanda na Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi”, ko ndetse ” byaba ari ubushukanyi kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi “.

Kuvuguruza ibyo yiyandikiye no gukoza isoni interahamwe zamupakiyemo ibinyoma akwiza, byaje gushimangirwa n’umutangabuhamya Onana ubwe yishyiriye ku rutonde rw’abamushinjura, wahaye urukiko ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.

Uwo mutangabuhamya “ushinjura”, ni uwiyise “Simugomwa”, ariko biza gutahurwa ko amazina ye nyakuri ari” Sixbert Musangamfura”, ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Impamvu yo kugoreka umwirondoro we ntiyahishuwe, gusa Musangamfura ntiyari kubasha kujijisha abakurikiranye ubuhamya bwe, kuko asanzwe azwi mu ngirwashyaka” Ishakwe” ry’ibigarasha byahagurukiye kugoreka amateka y’uRwanda no gutagatifuza abajenosoderi.

Musangamfura Sixbert kandi byari kumugora guhakana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu nyandiko zitabarika yasohoye mu kinyamakuru cye” Isibo” yagaragaje kenshi imyiteguro ya Leta ya Habyarimana mu gitsemba inyoko Tutsi.

Imboni yacu ikurikiranira hafi urwo rubanza, iravuga ko kwinyuramo kwa Charles Onana n’umutangabuhamya we Musangamfura, byaciye intege cyane imbaga y’interahamwe, ibigarasha n’inkundarubyino z’Abakongomani, ku buryo umubare w’abazindukaga bashagaye Onana mu rukiko, ugenda ugabanuka uko iminsi y’urubanza yicuma.

Kubera ibibazo abatangabuhamya bahatwa, ntibizatungurana ko hari n’abandi bazisanga bashinja Charles Onana kandi bibwiraga ko baje kumushinjura.

Muri abo harimo abajenosideri bahamwe n’ibyaha. Abo bantu rero batashoboye kwiburanira ubwabo ngo bagirwe abere, hategerejwe kureba uko ubuhamya bwabo buzahabwa agaciro, maze umufatanyabikorwa wabo, Charles Onana akaba umutagatifu.

Imiburanishirize y’uru rubanza izapfundikirwa kuri uyu wa gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024.

2024-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA

Amafoto – Abakinnyi b’u Rwanda U20 binjiye mu mwiherero wa CECAFA

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Ubwanditsi 11 Jun 2022
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Ubwanditsi 02 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 19 Apr 2022
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa

Ubwanditsi 18 Jun 2019
Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda
Mu Rwanda

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru