• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu Kiganiro Moïse Katumbi yagiranye na Jeune Afrique, yatangaje byinshi ku miyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi, anavuga ibijyanye n’ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Katumbi ashinja Tshisekedi gushaka kuguma ku butegetsi mu buryo butemewe, cyane cyane gukoresha impinduka mu Itegeko Nshinga kugira ngo abone manda ya gatatu.

Katumbi agaragaza impungenge zikomeye ku myifatire ya Tshisekedi, avuga ko ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga bigamije inyungu bwite za Tshisekedi, aho kurengera abaturage cyangwa kuzamura igihugu. Yagize ati: “Birababaje kubona bamwe batekereza kuguma ku butegetsi aho gukorera rubanda. Kwifuza guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu zawe bwite, ni ukwiyemeza gusubiza igihugu inyuma kurushaho.” Yongeyeho ko ibyo byose ari amayeri ya politiki ya Perezida kugira ngo akomeze kuguma ku butegetsi.

Ku bijyanye n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, Katumbi avuga ko amatora ya 2018 yabaye ay’uburiganya, aho yemeza ko Félix Tshisekedi nta bubasha afite buhabwa n’abaturage. Ati: “Félix Tshisekedi nta bubasha yemererwa n’abaturage.” Yibaza ukuntu bashobora kugirana ibiganiro na Perezida utajya yerekana ko hari ibibazo bikomeye igihugu gifite.

Ku bwe, guverinoma n’abayobozi bagize ubutegetsi bwa Tshisekedi bagakwiye gushyira imbere gukemura ibibazo by’abaturage, aho guhindura Itegeko Nshinga ku nyungu bwite z’ubuyobozi.

Ku kibazo cy’uko Katumbi yaba afite umubano n’abarwanya ubutegetsi cyangwa ashaka guteza umutekano muke, by’umwihariko ku bikorwa by’ubwubatsi byakozwe n’ubufasha bwa Katumbi mu gace ka Haut-Katanga, asobanura ko ibyo ari ibinyoma, kandi ko ibikorwa bye bigamije iterambere ry’abaturage. Yibutsa ko yagiye yubaka amashuri n’ibitaro byo gufasha abaturage kandi ko nta mugambi wo guteza umutekano muke afite.

Ku birego byo kuvugurura ibibuga by’indege mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Katumbi agaragaza ko ibyo bikorwa biri mu murima we kandi ko amategeko amwemerera kubikora atabanje gusaba uruhushya, kuko ari ibikorwa byo gusana ibibuga by’indege bimaze igihe kirekire bikoreshejwe.

Katumbi kandi atangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kugerageza kumubuza gukorera abaturage, ariko atemera ko ibyo bizatsinda. Yavuze ko n’ubwo Perezida Tshisekedi atigeze amubuza ibikorwa bye by’ubugiraneza, ubutegetsi buri kugerageza kumucisha bugufi binyuze mu bimenyetso bya politiki n’ibirego.

Yasobanuye ko n’ubwo yari afite umutima utuje, ibikorwa byo guhiga abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bigamije gucecekesha abantu badashyigikiye ubutegetsi. Katumbi yatanze urugero rw’ibyo avuga, ashingiye ku rupfu rwa Chérubin Okende n’ifatwa rya Salomon Idi Kalonda, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa bishobora gukorwa mu rwego rwo gukuraho abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu gusoza Katumbi ashinja Perezida Tshisekedi gukoresha ubutegetsi mu nyungu ze bwite, no kugerageza guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo agume ku butegetsi. Katumbi akomeza kugaragaza ko ubuyobozi bwa Tshisekedi bukoresha iterabwoba n’ibinyoma mu guhangana n’abatavuga rumwe na bwo, ariko yemeza ko batazabasha kumuhagarika ngo areke gufasha abaturage bo muri RDC.

2024-10-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikorera mu kwaha kwa CMI bikomeje guhindanya isura y’u Rwanda ku bwicanyi bwabereye muri Kongo

Ubwanditsi 11 Nov 2020
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Ubwanditsi 03 May 2019
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Ubwanditsi 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019
Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru