Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ubwo yari mu nama” Rebranding Africa Forum” i Buruseli mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe wa Kongo, Judith Suminwa Tuluka, yabuze aho arigitira ubwo abari mu nama bamwerekaga ko ibyo yababwiye ku ngamba zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cye ari ibinyoma bisa.
Iryo somo Madamu Suminwa yarihawe ubwo yari amaze kubeshya ko tariki 12 Ukwakira 2024 , i Luanda mu nama ya 5 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo na Angola, ngo “uRwanda rwemeye kuvana abasirikari barwo 4.000 bari ku butaka bwa Kongo”.
Umwe mu bari muri iyo nama yahise azana inyandiko-mvugo y’imyanzuro ya Luanda yo kuwa 12 Ukwakira, maze asaba Madamu Suminwa kwerekana ahanditse ibyo avuga u Rwanda rwiyemeje.
Ministiri w’Intebe SuminwaTuluka yabaye nk’ibisusa bikubiswe n’umwuka w’inkono, maze mu kwikura mu isoni aratinyuka yemeza ko “hari igika kibura muri iyo nyandiko-mvugo”, abeshya abari aho ko mu gihe cya vuba azabagezaho “imyanzuro y’umwimerere”!
Abari mu nama aho i Buruseri barumiwe, icyakora banga kuripfana. Basabye abategetsi ba Kongo kureka” uburiganya”, niba koko bashaka ko intambara ihosha, amahoro agsagamba mu gihugu cyabo no mu karere kose muri rusange.
Abinyijije ku rubuga rwe rwa”X”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, nawe yanyomoje amagambo ya Madamu Judith Suminwa Tuluka, wahimbiye uRwanda” kwiyemeza kuvana abasirikari barwo muri Kongo”.
Mu kinyabupfira cyinshi, Minisitiri Nduhungirehe ati:” Mu cyubahiro gikomeye ngomba Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, abaminisitiri be bamuhaye amakuru atariyo. Mu nama y’iLuanda uRwanda ntirwigeze rwiyemeza “kuvaba asirikari barwo 4.000 muri Kongo”. Ibyo ni ikinyoma rero, n’ikimenyimenyi ntaho icyo cyemezo cyanditse mu nyandiko-mvugo y’inama yo kuwa 12 Ukwakira 2024″.
Nyuma yo kwinyuza hirya no hino Tshisekedi yanga kwemeza gahunda yo kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ufatwa nk’ipfundo ry’umutekano muke muri Kongo no mu karere kose, muri iyo nama yo kuwa 12 Ukwakira intumwa za Kongo zarashyize zemera uwo mwanzuro, nubwo abasesenguzi bafite impungenge ko Kinshasa yemeye kubera igitutu cy’amahanga, ariko itazatinyuka kwikora mu nda, isenya FDLR umusangirangendo bamaranye imyaka 30.
Mu gushaka gukwepa ibyo yiyemeje rero, Leta ya Kongo yatangiye kugoreka imyanzuro ya Luanda, kugirango niryozwa kubangamira isenywa rya FDLR, izashinje uRwanda ko narwo rutubahirije ibyo rwemeye.
Iyi myitwarire ya Kinshasa rero irerekana ko amahoro muri icyo gihugu akiri kure nk’ukwezi, kuko imyanzuro ishingiye ku kinyoma ntaho yageza abantu.