• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Editorial 02 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ibibazo bya Congo biterwa n’abayobozi bicyo gihugu bashaka kwegeka ibibazo byose ku Rwanda.

Mu kiganiro na Mvemba Dizolele wo mu kigo CSIS (Center for Strategic and International Studies), Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rufasha M23, n’ikimenyimenyi ko abarwanyi b’uyu mutwe bayobowe na Gen Sultani Makenga bataturutse mu Rwanda.

Gen (Rtd) Kabarebe, ashingiye ku mateka, yagaragaje ko ikosa rikomeye ubutegetsi bwa RDC bwakoze kuva ku bwa Mobutu kugeza ku bwa Félix Tshisekedi, ari uguhitamo politiki yo kwanga u Rwanda, cyane cyane Abatutsi.

Yagize ati “RDC yakoze ikosa rimwe rikomeye, cyane cyane ubuyobozi butandukanye bwayo nyuma ya 1994, 1996. Bwahisemo politiki yo kwanga u Rwanda, cyane cyane Abatutsi, buyifashisha kugira ngo bwemerwe n’Abanye-Congo. Bwahisemo kugaragaza ko buri kimwe, kunanirwa kwabo n’ibibazo byabo biterwa n’u Rwanda.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwari rufite impamvu yo kugaragaza ko RDC ari yo ntandaro y’ibibazo byose nk’uko na yo ibirushinja, ariko ko rwabyihoreye, ruhitamo kubana n’iki gihugu mu mahoro, ahamya ko nta Munye-Congo wagirirwa nabi n’Abanyarwanda.

Ati “Twebwe umurongo twahisemo ni uko dukeneye Abanye-Congo, turindira umutekano buri wese. Abanye-Congo baza hano mu Rwanda banyuze ku mupaka. Ugenzuye muri hoteli zose i Kigali, wasanga huzuyemo Abanye-Congo bava hano, bajya i Dubai, bava mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Nta muntu ubakoraho, bahabwa ubufasha bwose, cyane cyane umutekano.”

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye guhagarika politiki yo kwanga u Rwanda n’Abatutsi, bukumva ko kubana mu mahoro n’ibihugu by’abaturanyi ari ngombwa kandi ko bigirira inyungu buri wese.

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mu biganiro byabanjirije ibikorwa byo gusenya M23, u Rwanda rwashyigikiye ko uyu mutwe usenywa, runasaba ko nyuma y’ibyo hazakurikiraho gusenya FDLR; umutwe washinzwe n’abahoze muri Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Hafashwe icyemezo cy’uko M23 na FDLR bisenywa n’ingabo za Loni zitwaga FIB zari zigizwe n’Abanya-Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo. U Rwanda twarabishyigikiye, dusaba ko FIB nimara gusenya M23, izakurikizaho FDLR. Ni ko byari byarateganyijwe. Gusenya FDLR nyuma ya M23 ni cyo twari dutegereje.”

Yibukije ko ubwo M23 yasenyukaga, bamwe mu bari bayigize bayobowe na Gen Makenga bahungiye muri Uganda, abandi bari bayobowe na Gen Bosco Ntaganda bahungira mu Rwanda.

Ati “Twabwiye Bosco Ntaganda ko tutamwakira mu Rwanda kubera ko yashakishwaga na ICC. Ashingiye kuri ibyo, yahisemo kwishyikiriza Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yoherezwa i La Haye anyuze i Kanombe.”

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abandi barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bajyanywe mu nkambi mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bamburwa intwaro bari bafite, zishyikirizwa Leta ya RDC binyuze muri misiyo y’amahoro ya Loni muri RDC (MONUSCO).

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mbere ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ko yafashije Tshisekedi kumenyekana ku ruhando rw’amahanga.

Yagize ati “Ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru wa Afurika Yunze Ubumwe. Yari mu mwanya mwiza wo gufasha Tshisekedi kandi yaramufashije rwose. Yaramufashije, amuha ubufasha bwose, ubwo yitabiraga umuhango wo gushyingura se [Etienne Tshisekedi) cyari ikimenyetso cyiza ariko yanamufashije ku rwego mpuzamahanga.”

Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje ati “Kubera ko Tshisekedi nk’umuntu mushya nta wari umuzi, haba mu Burengerazuba, imiryango mpuzamahanga, nk’umuturanyi wo hafi, yamumenyekanishije hose.”

Yahishuye ko tariki ya 19 Ukwakira 2019, Tshisekedi yohereje intumwa ze i Kigali, zigirana n’abarwanyi ba M23 amasezerano yo kubacyura, ariko ngo Leta ya RDC yananiwe gushyira mu bikorwa aya masezerano, isobanurira u Rwanda ko idafite amafaranga.

Muri icyo gihe kandi, abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda na bo bohererejwe intumwa za Leta ya RDC, baganira ku buryo zataha, ndetse ababahagarariye bagiye i Kinshasa kugira ngo bakomeze ibiganiro, ariko bamara amezi bategererejeyo uwabakira, baramubura kugeza ubwo basubiye muri Uganda, bavayo basubira mu mashyamba ya RDC.

Nk’uko yabisobanuye, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwari bwarateye imbere kuva mu 2019 kugeza mu ntangiriro za 2022, ubwo wa mubano wari mwiza wazambye bitewe n’impamvu ahamya ko atazi aho zaturutse.

Ati “Ntabwo tuzi aho ibibazo byaturutse, bisubiza inyuma buri kimwe. U Rwanda ntirwagize uruhare mu gutangiza aya makimbirane na RDC. Icyo abantu batazi ni uko u Rwanda rwari rutegereje kungukira mu mwuka w’amahoro hagati yacu na RDC. Ubucuruzi, gushyikirana kw’abaturage birazamuka iyo hari amahoro.”

Gen (Rtd) Kabarebe yibukije ko ubwo Tshisekedi yashyiraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, yazihaye abayobozi bo ku rwego rwa gisirikare, agaragaza ko ashaka kurandura imitwe irimo FDLR.

Gusa ngo byagaragaye ko gahunda ya Tshisekedi yo gusenya iyi mitwe irimo ikibazo, ubwo yoherezaga muri izi ntara abofisiye bo mu gihe cya Mobutu, bamunzwe n’urwango bafitiye u Rwanda, bashoboraga guha FDLR ubufasha bwo kurutera.

Muri bo harimo Lt Gen Constant Ndima wari ushinzwe umutekano bwite wa Col Mahele wari uyoboye ingabo zarwanyije RPA Inkotanyi.

Yasobanuye ko za mpungenge z’u Rwanda ku bufatanye bw’aba bofisiye na FDLR zaje kuba impamo, kuko uyu mutwe ushyigikiwe muri RDC wagabye ibitero mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, icyakoze mu rwego gukumira ko ibindi bikorwa biruhungabanya byasubira, ku mupaka hashyizweho ingamba z’ubwirinzi.

Ikibazo cyakemuka bidasabye umuhuza

Mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda wazambye, imipaka yose ihuza ibi bihugu iracyafunguye, Ambasade z’ibi bihugu i Kinshasa n’i Kigali ntizafunzwe. Icyahagaze ni ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu.

Gen (Rtd) Kabarebe yashimangiye umupaka uhuza u Rwanda na RDC i Rubavu ari uwa kabiri wakira abantu benshi ku Isi inyuma y’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique, kandi ko abo mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande zombi bakorana umunsi ku wundi.

Yabajijwe niba ibiganiro biyobowe n’umuhuza bidashobora gukemura amakimbirane y’u Rwanda na RDC, asubiza ati “Ntekereza ko iki kibazo cyanakemurwa bidasabye uruhande rwa gatatu kuko na mbere cyari cyarakemutse bidasabye uruhande rwa gatatu.”

Kuva mu 2022, Angola iyobora ibiganiro bihuza intumwa z’u Rwanda n’iza RDC, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’aya makimbirane. Mu ngingo nkuru ziganirwaho harimo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyakiranye no gusenya FDLR.

2024-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Editorial 10 Jul 2020
Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Editorial 09 Dec 2019
Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Editorial 07 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru