Ibirego bikomeje kwisukiranya mu bucamanza bwo mu Bubiligi, bishinja General Christian Ndaywell utegeka Urwego rw’Iperereza rya Gisirikari muri Kongo ( DEMIAP) gutoteza inzirakarengane, cyane cyane Abatutsi, abashinja gukorana n’abo yita”umwanzi “.
Impamvu ibi birego bitangwa mu Bubiligi, ni uko General Christian Ndaywell ari Umubiligi, kuko yabonye ubwo bwenegihugu kuva mu mwaka wa 2005. Mu by’ukuri rero Gen Ndaywell ategeka DEMIAP mu buryo bunyuranyije n’itegekonshinga rya Kongo, ritemerera abategetsi b’inzego zikomeye kubangikanya ubwenegihugu bwa Kongo n’ubw’ibindi bihugu.
Ibyo kwica itegekonshinga byo ariko ntibikiri ikibazo muri Kongo, kuko mu bushorishori bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi huzuyemo abantu nka Gen Ndaywell, ahubwo ugasanga ari bo bashinja ubunyamahanga abandi Banyekongo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.
Twigarukire ku bugizi bwa nabi bwa Christian Ndaywell, wica agakiza uwo ashaka.
Ku itariki 18 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, washyikirije ubushinjacyaha bw’i Buruseli ikirego gishinja Gen Christian Ndaywell kwica Major Thomas Ndizeye, waguye muri gereza nkuru ya Ndolo, mu murwa mukuru Kinshasa, hari tariki 14/05/2024.
Tariki 13/07/2024, ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri apfuye, nibwo umuryango wa Maj Ndizeye washyikirijwe umurambo we, ngo ukaba wari ukinagaragaraho ibimenyetso ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyaguro.
Mbere yo gutabwa muri yombi no koherezwa i Kinshasa, Maj Thomas Ndizeye yakoreraga mu mujyi wa Goma, ariko kuba yari Umututsi bigatuma ahozwa ku nkeke, aregwa kuba “icyitso cy’uRwanda na M23”.
Abatangabuhamya barimo n’abahoze ari abakozi ba DEMIAP ndetse n’abafunganywe na Maj. Ndizeye, bavuga ko yamaze igihe akorerwa ubugome bukabije, nko gukubitwa cyane, kwicishwa inzara n’inyota, gufungirwa ahatagera urumuri, ndetse yimwa n’imiti y’uburwayi bw’umutima, kugeza ashizemo umwuka.
Iki kirego kije gisanga ibindi bitatu bisaba ubutabera bw’Ububiligi gukurikirana Gen. Ndaywell, birimo n’urupfu rwa Chérubin Okenge, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, we akaba yarishwe kuwa 13/07/2023.
Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru isaba amahanga guhaguruka akamagana ihohoterwa bakorerwa, bashinjwa kuba abayoboke b’imitwe ya M23 na Twirwaneho.
Ibi birashimangira kandi ibivugwa n’ Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu, kuva muw’2022, utarahwemye guteza ubwega, agaragaza ko ubugome abo bantu bakorerwa bwerekeza kuri jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Hagati aho kandi imvugo z’abategetsi ba Kongo zibiba urwango nazo zirarushaho gufata indi ntera. Urugero ruheruka ni urwa Minisitiri w’Ubutabera, Christian Mutamba, ku cyumweru gishize akaba yarasabye abafungiye muri gereza ya Munzenze i Goma, gutunga agatoki “ibyitso by’uRwanda” bikicwa.
Abazi neza ibya politiki y’amacakubiri muri aka karere, cyane cyane bashingiye ku byabaye mu Rwanda, barahamya ko Minisitiri Mutamba yabaye nk’utanga uburenganzira ngo abicanyi birare mu Batutsi, babashinja “gukorana n’mwanzi”.