• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ibirego bikomeje kwisukiranya mu bucamanza bwo mu Bubiligi, bishinja General Christian Ndaywell utegeka Urwego rw’Iperereza rya Gisirikari muri Kongo ( DEMIAP) gutoteza inzirakarengane, cyane cyane Abatutsi, abashinja gukorana n’abo yita”umwanzi “.

Impamvu ibi birego bitangwa mu Bubiligi, ni uko General Christian Ndaywell ari Umubiligi, kuko yabonye ubwo bwenegihugu kuva mu mwaka wa 2005. Mu by’ukuri rero Gen Ndaywell ategeka DEMIAP mu buryo bunyuranyije n’itegekonshinga rya Kongo, ritemerera abategetsi b’inzego zikomeye kubangikanya ubwenegihugu bwa Kongo n’ubw’ibindi bihugu.

Ibyo kwica itegekonshinga byo ariko ntibikiri ikibazo muri Kongo, kuko mu bushorishori bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi huzuyemo abantu nka Gen Ndaywell, ahubwo ugasanga ari bo bashinja ubunyamahanga abandi Banyekongo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Twigarukire ku bugizi bwa nabi bwa Christian Ndaywell, wica agakiza uwo ashaka.

Ku itariki 18 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024, Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, washyikirije ubushinjacyaha bw’i Buruseli ikirego gishinja Gen Christian Ndaywell kwica Major Thomas Ndizeye, waguye muri gereza nkuru ya Ndolo, mu murwa mukuru Kinshasa, hari tariki 14/05/2024.

Tariki 13/07/2024, ni ukuvuga nyuma y’amezi abiri apfuye, nibwo umuryango wa Maj Ndizeye washyikirijwe umurambo we, ngo ukaba wari ukinagaragaraho ibimenyetso ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyaguro.

Mbere yo gutabwa muri yombi no koherezwa i Kinshasa, Maj Thomas Ndizeye yakoreraga mu mujyi wa Goma, ariko kuba yari Umututsi bigatuma ahozwa ku nkeke, aregwa kuba “icyitso cy’uRwanda na M23”.

Abatangabuhamya barimo n’abahoze ari abakozi ba DEMIAP ndetse n’abafunganywe na Maj. Ndizeye, bavuga ko yamaze igihe akorerwa ubugome bukabije, nko gukubitwa cyane, kwicishwa inzara n’inyota, gufungirwa ahatagera urumuri, ndetse yimwa n’imiti y’uburwayi bw’umutima, kugeza ashizemo umwuka.

Iki kirego kije gisanga ibindi bitatu bisaba ubutabera bw’Ububiligi gukurikirana Gen. Ndaywell, birimo n’urupfu rwa Chérubin Okenge, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, we akaba yarishwe kuwa 13/07/2023.

Impuzamiryango iharanira inyungu z’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru isaba amahanga guhaguruka akamagana ihohoterwa bakorerwa, bashinjwa kuba abayoboke b’imitwe ya M23 na Twirwaneho.

Ibi birashimangira kandi ibivugwa n’ Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe Kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu, kuva muw’2022, utarahwemye guteza ubwega, agaragaza ko ubugome abo bantu bakorerwa bwerekeza kuri jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hagati aho kandi imvugo z’abategetsi ba Kongo zibiba urwango nazo zirarushaho gufata indi ntera. Urugero ruheruka ni urwa Minisitiri w’Ubutabera, Christian Mutamba, ku cyumweru gishize akaba yarasabye abafungiye muri gereza ya Munzenze i Goma, gutunga agatoki “ibyitso by’uRwanda” bikicwa.

Abazi neza ibya politiki y’amacakubiri muri aka karere, cyane cyane bashingiye ku byabaye mu Rwanda, barahamya ko Minisitiri Mutamba yabaye nk’utanga uburenganzira ngo abicanyi birare mu Batutsi, babashinja “gukorana n’mwanzi”.

2024-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Editorial 21 Aug 2024
Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Editorial 12 Nov 2020
Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Editorial 19 Jun 2018
Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Editorial 18 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha  no kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Amakuru

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Editorial 07 Oct 2016
Kwishishanya  hagati ya  DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza  kuraca amarenga atari meza
ITOHOZA

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

Editorial 10 Jan 2017
Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro
INKURU NYAMUKURU

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Editorial 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru