• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ubwanditsi 05 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amagambo akarishye Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Kongo, Vital Kamerhe yavugiye mu nteko rusange y’abadepite, aje kuvuguruza ibirego ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakomeje kugereka ku Rwanda, burushinja gucuruza amabuye y’agaciro rucukura rwihishwa muri Kongo.

Denise Nyakeru umugore wa Perezida TshisekediChristian Tshisekedi, murumuna wa Perezida Tshisekedi naho Anthony Tshisekedi, umuhungu wa Perezida Tshisekedi

Ibyo birego benshi mu Bakongomani babimize bunguri, ndetse na bimwe mu bihugu byemera bidasesenguye ko koko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kubera ibisahurano byo muri Kongo.

Ni bake cyane bibajije impamvu abo Bakongomani bo batagira n’urwara rwo kwishima, kandi bavuga ko Imana yabahundagajeho umutungo kamere abandi batagira!

Burya rero ikinyoma kirihuta, ariko ukuri kuratinda nyamara amaherezo kugatsinda. Biba ari ikibazo cy’igihe gusa.

Isaha y’ukuri rero yageze, maze Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atanga mu ruhame ibimenetso byerekana ko ibilombe by’amabuye y’agaciro bitabarika, mu bice binyuranye bya Kongo, bicukurwa na Perezida Félix Tshisekedi, n’ikimenyimenyi bikaba bicungirwa umutekano n’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Vital Kamerhe yatanze ingero, aho agira ati:” Iyo ufashe umuhanda Bunia-Kisangani ugenda ubona ibilombe byitirirwa Abashinwa n’ abanya Somalia, nyamara ni ukujijisha kuko birindwa n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika. Iyo urebye ibibera muri Haut Katanga na Lualaba byo ukubitwa n’inkuba…kugeza n’ubwo abajenerali [ inkoramitima za Tshisekedi] batanga impushya zo gucukura amabuye y’agaciro”.

Ibivugwa na Vital Kamerhe birashimangira ubuhamya bwasohotse mu kinyamakuru” La Libre Belgique” cyo kuwa 08/11/2024, aho amashyirahamwe atatu ashinja umugore wa Tshisekedi, Madamu Nyakeru Denise, kwigarurira ibilombe byahoze ari ibya sosiyete “GECAMINES” muri Katanga na Lualaba, afatanyije na sosiyete ya baringa y’Abashinwa. Ibyo bilombe ngo bifite agaciro k’ amamiliyoni atabarika y’amadolari.

Umutaripfana akaba n’umunyamakuru uzwiho ubucukumbuzi bwibitse kuri politiki ya Kongo, Claude Pero Luwara, abinyujije ku murongo we wa YouTube, CPL TV, na we yahishuye ko umuhungu wa Perezida Tshisekedi witwa Anthony Tshisekedi, ndetse n’umuvandimwe wa Perezida, Christian Tshisekedi, ubu aribo bacukura ibilombe hafi ya byose byo mu ntara ya Katanga na Lualaba.

Ubwo buhamya kandi buvuga ko umuryango wa Tshisekedi ariwo wari warabohoje ibilombe bya Lubaya bikungahaye kuri zahabu na coltan, ubwo ubutegetsi bwari bumaze kubyambura umushoramari Edouard Mwangacucu, bumubeshyera ko akorana n’umutwe wa M23. Mu mezi make ashize uwo mutwe waje kwirukana Tshisekedi aho i Lubaya, ubu ukaba ari wo ugenzura ibilombe byaho.

Abakurikiranira hafi ibya Kongo rero barahamya ko ukuri Kamerhe ahishuye kugiye kwatsa undi muriro hagati ye na Tshiseke, n’ubundi basanzwe babana bacengana. Murabyibuka, ubwo Tshisekedi yagirwaga Perezida wa Kongo muw’2018, yari yasezeranyije Kamerhe ko azamureka nawe akaba Perezida wa Repubulika muri manda ya 2. Aho kubahiriza isezerano, Tshisekedi yihutiye gufunga Kamerhe, amurega kunyereza amamiliyari ya Leta yari agenewe imishinga yihutirwa, yo mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Nubwo Vital Kamerhe yaje kugirwa umwere, inzika ntiyashize. Abamuba hafi bemeza ko, mu rwego rwo kwihimura, nawe ibyo azi byose byakwerekana ubujura bwa Tshisekedi atabihisha.

Icyiza ni uko uko kuri kuzatuma Abakongomani bahumuka, bakamenya umwanzi nyawe w’igihugu cyabo, aho guhora bashakisha uko begereka ibibazo byabo bwite ku Rwanda.

2024-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Ubwanditsi 18 Aug 2020
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 21 Nov 2017
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu
Amakuru

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70
HIRYA NO HINO

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Ubwanditsi 30 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru