• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Ubwanditsi 15 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Umuntu wese waba yaragize amahirwe yo kumenya umusaza w’inyangamugayo Mukurira wari utuye ku Muhima wa Kigali, akumva umwanda uva mu kanwa k’umuhungu we Murwanashyaka Théogène abenshi bazi ku izina rya “Gatwa”, ntiyakwemera ko hari icyo abo bantu bombi bapfana.

Abumvise ubuvunderi uyu Gatwa Théogène yavundereje kuri ya ngirwa radio “Iteme” ya Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara Mukangemanyi, akaba mushiki wa Ben Rutabana na nyinawabo wa Diane Rwigara, bibajije niba Gatwa nawe asigaye asangira urumogi n’aba bavandimwe bataye umutwe.

Abumvise Gatwa bibajije niba ari inda yasumbye indagu gusa, yatumye atinyuka gutamikwa ubusabusa ngo yandagaze FPR yamukuye ahakomeye we n’abo mu muryango we, cyangwa niba yararozwe akaba ageze aho atakigenzura ibyo avuga.

Muri ayo mahomvu ye, Gatwa Théogène avuga uburyo ngo hari abana basanze FPR ku rugamba, ngo abayobizi bayo bakabicira ko baturutse mu Rwanda gusa!

Biratangaje kumva ko FPR yaba yaricaga abantu baje kuyifasha urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, barimo n’imiryango y’abo Gatwa avuga bicwaga. Wasobanura ute ukuntu ku ruhande rumwe waba wica abakugana, ku rundi ruhande ukiyahura ujya gutabara abakiri imbohe mu gihugu?

Ese iyo FPR ubundi yari ifite abarwanyi bayisagutse ku buryo ibona n’abo kwicira ubusa?

Murwanashyaka Théogène alias Gatwa, ko nawe yagiye muri FPR avuye iwabo ku Muhima, we yatubwira ubudahangarwa yakoresheje kugirango aticwa?

Ibiramambu, ababanye na Gatwa kuva ku mafunzo, bavuga uburyo yari agoranye cyane, doreko we na Patrick Benerugaba( ubu nawe ni ikigarasha cya RNC) bahoraga babaza niba nabo bazoherezwa ku rugamba, kandi bafite dipolome zagombye kubahesha akandi kazi mu biro!!

Ikindi, ababanye na Gatwa ku rugamba, batanze ubuhamya bw’ukuntu uyu Gatwa hamwe na Jean Paul Kazungu nawe waje kuba ikigarasha muri RNC, bashyasharizaga bagenzi babo( cyane cyane ab’Abahutu)babita intasi za Habyarimana. Abo bana, barimo Kanywabahizi ” Rochereau” uherutse kwitaba Imana, batwibwiriye ko bakijijwe n’ubuhanga mu iperereza ryaranze kuva kera igisirikari cya FPR, cyane cyane ariko kuba FPR yararwanyaga ikintu kitwa ivangura aho riva rikagera.

Ese ubundi, ubu uwabaza imiryango y’abo Gatwa avuga bishwe, yasanga yarayibwiye uko abana babo bakubuswe agafuni bazira gusa ko bavuye mu Rwanda?

Igisubuzo ni” oya”, kuko maze kumva aya magambo ya Gatwa, hari abo nashoboye kuvugisha, nk’abo mu miryango ya Yaramba na Kalori, bansobanura ko Gatwa yababwiye ko abo bana baguye ku rugamba kimwe n’abandi benshi. Uko ahinduye imvugo rero niwe uzi impamvu yabyo.

Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye, muw’1996, Murwanashyaka Théogène “Gatwa” yahawe ipeti rya Liyetona mu gisirikari gishya cy’uRwanda, avuye ku ipeti rito cyane. Uku kuzamurwa mu ntera ntiyabikeshaga ubuhanga cyangwa kwitanga bihambaye ku kazi, yewe ntiyanabihawe kubera gukina umupira muri APR FC. Iki cyari ikimenyetso cy’uko Igihugu cyashakaga kwiyubakira ku mbaraga z’urubyiruko.

Ubwo ni naho hari hatangiye intambara y’abacengezi, yasabaga ubwitange, ubushishozi no kwitwararika cyane, kuko ahenshi byari bigoye gutandukanya umucengezi n’umuturage usanzwe. Gatwa wari waribereye nk’umusivili ukina umupira gusa yarabirebye asanga atazarusyaho.

Umuhate Igihugu cyari kimukeneyemo, ndetse n’umuvuduko uRwanda rushya rwari rutangiye, Gatwa ntiyashoboye kujyana nabyo, maze ahitamo kuyabangira ingata, arahunga.

Kumuvana mu mupira ahubwo akoherezwa muri “unit” nk’abandi, Gatwa byaramubabaje kuko yumvaga umuteto n’ ubusongarere bigeze ku iherezo. Nguko uko yipanze akazi, aho kujya muri brigade ya 305 yari yoherejwemo, yigira i Butare mu ikipe ya gisirikari yitwa INTARE FC.

Nyuma y’amezi hafi 10 yaratorongeye, abayobozi ba brigade ya 305 bagiye kubona babona Gatwa arabungutse. Yageze i Gitarama kuri headquarters za brigade atakamba asaba imbabazi cyane, maze bamugirira impuhwe, ndetse imishahara y’amezi 10 yose bayimuha uko yakabaye.

Burya ingeso mbi ishira nyirayo yapfuye koko. Aho gusubira ku kazi nk’uko yari amaze kubyemerera ubuyobozi, ayo mafaranga Gatwa niyo yagize impamba, ahita ahungira muri Uganda. Yasanzeyo izindi mburamumaro nka ba Ange, Sankara, n’abandi bari bariyise ngo”ingabo z’umwami”!

Ageze i Kampala, ibyari inzozi zo gukomereza i Burayi byamuvuriyemo ubuzima bubi cyane, maze si ukwiyahuza inzoga ahinduka akazizi. Ababanye nawe bibuka uburyo yakubitwaga buri munsi azira ubujura n’ubushukanyi, doreko yari yarihaye gukora ibyangombwa bihimbano, nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga, impapuro z’abajya mu mahanga, n’ibindi bita” imigeri” mu mvugo z’abesikoro.

Nyuma y’imyaka myinshi, Gatwa yaje kujya i Burayi ariko atakigira amenyo y’imbere, nyuma yo gukubitirwa bikomeye ahitwa Kabaragara muri Kampala, azira ubwambuzi bushukana.

Kujya i Burayi byasabye Murwanashyaka Théogène Gatwa ubundi buhemu bukabije. Muti byagenze bite rero:

Wa mucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière,wagerekaga ihanurwa ry”indege ya Perezida Habyarimana ku bayobozi ba FPR, yashakishije abazamubera abashinjabinyoma, maze agwa ku nzererezi zahoze mu gisirikari cya RPA, zikaza kujya kubuyera mu mahanga. Ni uko Juji Bruguière yapakiye indege abarimo Murwanashyaka Théogène Gatwa, Capitain Rwakampara, uwitwa Mugisha, n’abandi bari bemeye kuba “mpemukendamuke”.

Umugambi wa Bruguière umaze gupfuba, abo bashinjabinyoma be byarabayobere, ubujyahabi burababona, cyane ko nta n’ikindi bari bazi gukora cyababeshaho mu muzima butoroshye bwo mu Burayi. Amakuru dudite n’uko nka Cpt Rwakampara we byamucanze, agahitamo gusubira muri Uganda.

Gatwa we yarahanyanyaje, none ishyano ry’ishyanga riramuriye. Nguko uko yatangiye kwandavura, avuga nabi abo batabaranye. Arishinga ibigarasha byo kwa Rwigara bikamuvugusha amangambure, kandi byo byarakuye agahu ku nnyo.

Twibutse ko uyu Murwanashyaka Théogène “Gatwa” ari musaza wa Espérence Mukashema wapfiriye mu Buholandi ari ikigarasha gikuru. Ubwo uyu Mukashema yapfaga bitungiranye muw’2021, musaza we Gatwa n’ibindi bigarasha byakwije ibinyoma ngo yishwe na Leta y’uRwanda, nyamara abaganga baza kwemeza ko yazize Covid-19.

2025-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo

Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 30 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Ubwanditsi 16 Nov 2019
Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF
Amakuru

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.
Amakuru

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru