• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Editorial 11 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Muri iyi minsi, abasirikare b’u Burundi bakomeje koherezwa ku bwinshi kandi ku gahato mu burasirazuba bwa Kongo, ahamaze kugera abasaga bihumbi cumi na bibiri(12.000).

Ni intambara ubutegetsi bwa Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bwashoyemo abana b’Abarundi ngo buzuze imifuka ya Ndayishimiye, wemeye gufasha Felix Tshisekedi ngo arimbure abanyagihugu yari ashinzwe kurinda.

Muri ayo masezerano y’amaraso, bivugwa ko buri kwezi Perezida Ndayishimiye abona nibura ibihumbi bitanu by’amadorali (5000$) kuri buri musirikare w’Umurundi woherejwe muri Kongo.

Magingi aya, bamwe mu Barundi bari mu gihirahiro kuko ingabo zakabaye zibacungira umutekano ziri koherezwa mu muriro w’amasasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahi ziri gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta ya Kinshasa wo kurimbura Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, umugambi Ndayishimiye yumva neza kandi ashyigikiye.

Nyuma y’uko abasirikare b’uBurundi batsindiwe na M23 ku rugamba ndetse amagana y’Abarundi akahatikirira, byateye ubwoba bwinshi bagenzi babo basigaye mu gihugu, bahora bibaza impamvu bagenzi babo batagaruka cyangwa ngo basimburwe. Izo mpungenge zatumye hari abafashe umwanzuro wo kwanga kujya muri Kongo.

Perezida Ndayishimiye aherutse kubwira abahagariye ibihugu byabo mu Burundi ko intambara bazayigira iy’akarere, mu gihe yagera mu gihugu cyabo. Ikibazo benshi bibaza rero, yarwanirwa nande ko ingabo hafi ya zose yazohereje gutikirira muri Kongo, kandi imirambo ikaba itarwana?

Mu gihe izi ngabo zikomeje kuburira ubuzima muri Kongo, Leta y’uBurundi yafashe umwanzuro wo gutoza urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, rwitwa ‘’Imbonerakure’’, abo basore n’inkumi bakaba ari bamwe mu bakomeje gupfira mu burasirazuba bwa Kongo.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twari tumaze kumenya urupfu rwa Maj Evariste Ndayizeye warasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, muri Kivu y’Amajyepfo. Uyu Ndayizeye aje yongera urutonde rurerure rw’abasirikari bakuru b’uBurundi banaze kugwa muri Kongo, nyuma y’abandi nka Maj Ernest Gashirahamwe, Maj Onesphore Ndayiragije, Maj Pascal Ngendakumana, Maj Adrien Sindayihebura, n’abandi baguye mu mikaka ya M23, bita “Intare za Sarambwe”.

Mu gaahinyaguro kenshi, iyo hari utinyutse kubaza irengero ry’abo basirikari, Ndayishimiye avuga ko bagiye muri M23 n’umutwe urwanya ubutegetsi bwe wa RED-TABARA!

Kuba abana b’uBurundi bapfa nk’ibimonyo, abandi benshi bagafatwa mpiri, ntacyo bibwiye Ndayishimiye, igifu cye gipfa gusa kuba cyuzuye. Icyo yirengagiza ariko, ni uko amateka yo atibagirwa. Amaherezo ayo maraso azayaryozwa!

2025-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Editorial 15 Aug 2019
RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Editorial 17 Apr 2018
Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Editorial 12 Dec 2018
Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Editorial 28 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25 naho CallixteNsabimana”Sankara” ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN
Amakuru

Editorial 20 Sep 2021
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi
Mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Editorial 19 Apr 2018
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru