• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Editorial 12 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku munsi w’ejo ibiro bya Perezidansi ya Repubulika ya Angola byatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.

Tshisekedi avuye ku izima nyuma y’igihe kinini arahiye ko atazigera aganira na M23 yita ko ari icyuka ko itabaho kandi igizwe n’abanyamahanga. Kuba Tshisekedi yemeye ibiganiro si ugukunda amahoro kuko abikoze kubera igitutu M23 yamwokeje ubwo mu gihe gito kitageze ku cyumweru imigi ibiri ikomeye muri iki gihugu ariyo Goma na Bukavu M23 yayigaruriye nta mirwano ikaze ibaye. Nibura Goma barwanye iminsi ibiri ariko Bukavu yo ingabo za FARDC zirutse kibuno mpamaguru bagera Kamanyola nayo bayifata bitabagoye.

Ikibazo nyamukuru cyo kwibaza ni uko nubwo Tshisekedi yemeye kuganira, azubahiriza ibizava mu biganiro? Twibukiranye ko abayobozi bakuru ba AFC/M23 bose baciriwe urwo gupfa yaba Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga na Bertrand Bisiimwa. Ikindi Leta ya Tshisekedi iherutse gushyiraho igihembo cya miliyoni 4 z’amadorali ku muntu wese uzafasha ifatwa ryabo bayobozi harimo n’abanyamakuru.

Kuva Tshisekedi yaza muri politiki yagaragaje kuvuguruza amasezerano we ubwe aba yashyizeho umukono. Mu mwaka wa 2020 Tshisekedi yateye umugongo amasezerano yari yagiranye nuwo yarasimbuye Perezida Kabila kandi ayo masezerano ariyo yamugize Perezida. Tshisekedi yirukanye abantu bose bakoranaga bo kuruhande rwa Kabila cyane cyane mu Nteko ishinga amategeko no muri Guverinoma mu cyo abantu bise “Coup d’Etat”

Kabila yabonyeko adafite umutekano ajya kuba mu bihugu by’amahanga nubwo bavuga ko yari yagiye kwiga.

Mu mwaka wa 2019, ubwo abatavugaga rumwe na Kabila bihuzaga harimo na Tshsiekedi ngo bishakemo umukandida umwe uzahatana na Ramazan Shadarry wari washyizweho na Kabila ngo amusimbure, Martin Fayulu niwe wahiswemo mu nama yabereye I Geneve mu Busuwisi. Gusa nyuma y’amasaha 24, Felix Tshisekedi yikuye muri ayo masezerano avuga ko nawe aziyamamaza.

Izo ni ingero nkuru zaranze kwivuguruza kwa Tshisekedi ariko ubuzima bwa buri munsi bwa Tshisekedi muri politike ni ukwivuguruza ubundi agakoresha ruswa n’amafaranga agura abayoboke. Ibi bigomba kubera isomo M23 mbere no mugihe iri kuganira na Guverinoma ya Tshisekedi.

2025-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Editorial 20 Jan 2022
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Editorial 10 Sep 2018
Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Editorial 16 Jan 2025
Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Editorial 21 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Editorial 18 Dec 2018
Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye
Mu Rwanda

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Editorial 07 Jun 2018
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe
ITOHOZA

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Editorial 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru