Papa Francis azahora ku mitima y’abanyarwanda n’isi nk’uwashyigikiye ubwiyunge no guca bugufi kwa Kiliziya mu kwemera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe abatutsi, Ubu buri munyarwanda nta gushidikanya ko Papa Fransisiko yabaye ikiraro gihuza Kiliziya Gaturika n’Abarokotse ndetse n’abanyarwanda muri rusange
Papa yitabye Imana kuwa 21 Mata 2025, niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaniye u Rwanda mu buryo budasanzwe mu myaka 31 ishize.
Papa Francis apfuye asize umubano wa Kiliziya n’u Rwanda ukomeye nyuma y’aho aciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva mu 1994 kugeza mu 2017, igihu cyari kibuditse mu mubano wa Kiliziya n’u Rwanda. Abihayimana bashinjwa kugira uruhare mu rwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe banayigizemo uruhare, bica abo bari bashinzwe kubwiriza ubutumwa bwiza.
Kiliziya yari ingoro y’Imana, aho kugira ngo ibe icumbi ryo kuruhura abarushye, abayihungiyemo mu 1994 byarangiye bamwe bishwe kandi abihayimana bari aho, barebera.
Mu 2016 ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu Kiliziya Gatolika isaba imbabazi ku byaha yagizemo uruhare mu bindi bihugu ariko ntibikore mu Rwanda.
Ati “Ari muri Amerika ko byakozwe, Irlande ko byakozwe, Australia ko byakozwe na Papa umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, kuki bikozwe mu Rwanda byakwitwa ko yaba asabira imbabazi Kiliziya yakoresheje abantu Jenoside? Kuki atabikora nk’uko asabira imbabazi ahandi ibyaha ndetse bidakomeye kurusha icyo cya mbere cyakozwe hano?”
Hari nyuma y’aho Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda basabiye imbabazi abakirisitu babo baba barijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu bitakiriwe neza aho benshi bavugaga ko byari kuba byiza iyo bikorwa mu izina rya Kiliziya muri rusange aho kuba abantu bamwe bishyize hamwe, bakumva ko ari ngombwa gusaba imbabazi.
Papa Yaciye bugufi mu mwaka wa 2017
Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, Umukuru w’Igihugu yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bagirana ibiganiro byasize imigozi yari iziritse umubano w’impande zombi ucitse.
Icyo gihe Papa Francis yasabye “Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa” mu byabereye mu Rwanda.
Papa Francis yagaragaje “umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatikani ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”, anagaragaza kandi “ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye”.
“Yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe” ndetse “isiga icyasha isura ya Kiliziya”.
Izo mbabazi zaziye igihe kuko umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi ndetse bamwe mu bihayimana bavuga ko hari abashakaga gupfukamisha Kiliziya.
Kiliziya yari yarapfukamishijwe n’u Rwanda?
Uwahoze ari Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, yigeze kubwira Ikinyamakuru IGIHE ko hari abantu bamwe mu Rwanda, bashakaga gupfukamisha Kiliziya ku ngufu ngo isabe imbabazi.
Ati “Ndashimira Imana ko icyo kibazo Papa Francis na Perezida Kagame bagikemuye, barakoze, kiva mu nzira. Hari ukubyitiranya nabi kandi mu buryo bubi cyane, hari ugushaka gupfukamisha Kiliziya, ntabwo ari uko abantu biyunga. Ntabwo wavuga ngo pfukama usabe imbabazi noneho nkwereke uko kuri. Ntabwo ari uko bikorwa.”
Yavuze ko “gusaba imbabazi byari byakozwe kenshi cyane, ariko ugasanga batanyurwa kuko batabonye icyo kintu cyo kugupfukamisha.”
Papa Francis kugira ngo asabe imbabazi, byashingiye ku kuba hari ingingo zimwe na zimwe yabonaga mu buryo bumwe na Perezida Kagame.
Ati “Icya mbere Papa yerekanaga, na Perezida Kagame akabyumva, ni uko Kiliziya irwanya 100% Jenoside. Papa Yohani Pawulo II yarabivuze ku itariki ya 11 Gicurasi 1994 ati ‘ibirimo kubera mu Rwanda ni Jenoside, kandi hari abakirisitu babifitemo uruhare. Abo bose bamenye ko bazabibazwa n’amateka.”
Perezida Kagame yashimye kuba Kiliziya yaremereye uruhare rwayo, avuga ko kuba Papa Francis yarabashije gusaba imbabazi, bigaragaza ubutwari.
Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Papa Francis, bahanye impano, Umukuru w’Igihugu amuha inkoni itamirijwe amasaro, undi nawe amuha impano ifite igisobanuro gikomeye.
Ati “Yari impano nziza, ni nk’ifoto ariko yashushanyijwe n’umuntu, ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, aharumbutse, ahari ibyiza gusa. Arangije arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”
Umwihariko wa Papa Francis
Abahuye na Papa Francis mu bihe bitandukanye, bamusobanura nk’umuntu w’umuhanga kandi wakoraga ibintu bijyanye n’aho Isi igeze. Amwe mu mavugurura yakoze muri Kiliziya Gatolika, arimo n’ayongerera abagore uruhare mu mirimo ya Kiliziya.
Musenyeri Filipo Rukamba mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE yagize ati “Ni umuntu woroheje, udakunda ibintu bimuhangayikisha […] n’izo nzu z’abapapa yaravuze iti si ngombwa ibi. Ni umuntu usanga uzi icyo akurikira, ashaka ko Kiliziya iba hafi y’abantu, yegera abantu, yumva ibibazo by’abantu.”
Ni umupapa w’iki gihe cyacu, mwiza, woroshye, kuvugana nawe biroroshye, uko ugiye arakwakira, ati uri uwahe, uti ndi uw’i Rwanda, ati iwanyu bimeze bite…ku buryo bwo kubaho ntabwo bigoye. Ni umuntu woshye.”
Papa Francis apfuye asigiye u Rwanda umu-cardinal. Ubu ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya gatolika mu Rwanda, umwe mu batora Papa azaba ari Umunyarwanda.
Ni nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda azamutse muri urwo rwego, akagirwa Cardinal. Byari ibyishimo kuri Kiliziya y’u Rwanda kubona umuntu nk’uwo.
Kiliziya Gatolika ifite ibikorwa bikomeye mu Rwanda. Usibye ibijyanye n’iyobokamana, ifite amashuri arenga 2700 ndetse n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.
Igira uruhare mu bindi bikorwa birimo n’ishoramari mu ngeri zinyuranye nk’ibigo by’imari, amahoteli n’ibindi byinshi biteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Papa Francis apfuye mu gihe hari icyifuzo cy’uko azasura u Rwanda, akaba Umushumba wa KIliziya Gatolika wa kabiri ku Isi ukoreye uruzinduko mu gihugu cy’imisozi 1000.
Apfuye kandi hashize iminsi hatangijwe urugendo ruganisha ku ishyirwa mu batagatifu ry’abakirisitu batanze ubuzima bwabo kubera abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yitabye Imana amaze gusura ibihugu 68 mu ngendo 47 yakoze mu myaka yari amaze ayobora Kiliziya Gatolika. Rumwe mu ruzinduko rwari rutegerejwe na benshi ariko rutigeze ruba, ni urwo muri Argentine, igihugu avukamo.
Yaguye mu rugo rwe i Vatican ahitwa Casa Santa Marta. Umuyobozi wa nyuma bahuye ni Visi Perezida wa Amerika, JD Vince
Papa Faransisiko Imana imuhe iruhuko ridashira