• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi byari bitangiye gutanga icyizere mu gukemura umubano mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kudobya uwo murongo w’ubwumvikane, asubira mu mvugo z’ubushotoranyi n’ibirego bidafite ishingiro. Ibi byabaye mu gihe igihugu cye gikomeje kurwana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, imiyoborere igayitse ndetse n’umutekano.

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikorera mu nzego z’umutekano n’ubutasi zahuye inshuro ebyiri ziganira ku bufatanye mu kurwanya ibishobora guhungabanya umutekano. U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo gukomeza urugendo rw’ubwiyunge n’umuturanyi warwo ari we u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro byatangaga icyizere ko ibihugu byombi byakongera kubana neza mu mahoro no mu buhahirane.

Gusa icyizere cyaje guhungabana ubwo Perezida Ndayishimiye yongeye gutangaza amagambo akakaye yibasira u Rwanda, ashinja u Rwanda gushaka kugaba igitero ku Burundi binyuze muri RDC, ndetse yongera kwibutsa ikibazo cy’abantu bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza muri za 2015 avuga ko badatanzwe imipaka idashobora gufungurwa.

Kugaruka mu mvugo z’ubushotoranyi na gahunda z’intambara bishobora kuba bifitanye isano no guhisha ibibazo bikomeye u Burundi buhanganye na byo imbere mu gihugu nk’Ifaranga ry’u Burundi (Fbu) ryataye agaciro mu buryo bukabije

Mu bice byinshi by’igihugu, lisansi yabaye zahabu. Hari ahagaragara imirongo y’imodoka zitegereje lisansi amasaha menshi, ndetse ikaba icuruzwa ku isoko nka Magendu (black market) ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yemewe na Leta.

U Burundi bwamaze kwimariya (married) n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi byatumye u Burundi bushyira ingabo nyinshi muri RDC aho abaturage bavuga ko zibangamira abaturage b’abanyamulenge, ndetse bamwe bakabahunga.

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kunengwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ku gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubangamira itangazamakuru. Ibi byose byatumye igihugu cyikubita hasi mu bijyanye n’ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe abaturage b’u Burundi bahangayikishijwe n’ubuzima bukakaye bukomeje kugenda buba bubi, ubuyobozi bwabo buri gushyira imbaraga mu gushaka umwanzi hanze aho gushaka ibisubizo mu gihugu. Gutunga agatoki u Rwanda kenshi nk’intandaro y’ibibazo byose si igisubizo, ahubwo bishobora kurushaho gusubiza inyuma intambwe y’amahoro n’iterambere akarere k’u Burasirazuba bwa Afurika kageragezaga gutera, aho kugira u Rwanda urwitwazo.

Amahoro n’ubufatanye byagaragaye nk’inzira rukumbi yateza imbere ibihugu byombi. Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko yiteguye gufatanya n’u Burundi igihe cyose hashyizwe imbere ukuri n’inyungu z’abaturage b’ibi bihugu byombi.

2025-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Jan 2018
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023
Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa
Amakuru

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Ubwanditsi 20 Nov 2020
Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi  biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo
Mu Mahanga

Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Rayon Sports yambuye APR FC umwanya wa mbere yari yafashe by’Amasaha make – Ibyaranze umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League
Amakuru

Rayon Sports yambuye APR FC umwanya wa mbere yari yafashe by’Amasaha make – Ibyaranze umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 28 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru