• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Ubwanditsi 01 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, iyi kipe y’ubururu n’umweru yasuye Akarere ka Nyanza  aho yavukiye mu 1964 , ibi byabaye mu rwego rwo kwishimana n’abafana bayo jo gutangiza igikorwa cya Rayon Week.

Byari ibirori bidasanzwe bihora biba buri mwaka, aha niho abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports ndetse na Gasogi United basuye Ingoro y’Umwami i Rukari, basobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere, berekwa inka z’inyambo n’umuco w’ubwami.

Nyuma y’uru ruzinduko, habaye umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kwegera abafana, Aha ninaho iyi kipe ya  Rayon Sports yahatsindiye Gasogi United ibitego 2-0o.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, gitsinzwe na Abedi Bigirimana, wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Ni igitego yatsinze ku mupira yahawe na Nshimiyimana Emmanuel  uzwi nka Kabange, ubwo yahinduye umupira ugana mu izamu Abedi atsinda igitego n’umutwe.

Igice cya mbere kikaba cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe kubu, bavuye kuruhuka nibwo ikipe ya Rayon yatsinze igitego cya kabiri.

Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 70 na Mohamed Chelly, umukinnyi ukomoka muri Tunisia, wateye ishoti rikomeye rigora umunyezamu wa Gasogi United, bityo ugana mu rushundura.

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports ije ifungura igikorwa cya Rayon Week kirimo ibikorwa bitandukanye  birimo n’indi mikino ya gicuti.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo Rayon Sports izakomera mu karere ka Ngoma ku itariki ya 6 Kanama aho bazahura na Gorilla FC.

Rayon izakomereza i Rubavu ku itariki ya 9 Kanama aho izakina na Etincelles FC ikazasoza ibi byumweru bibiri ikina na Yanga SC yo muri Tanzania, tariki ya 15 Kanama 2025.

2025-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020
Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro
Amakuru

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Ubwanditsi 23 Jun 2024
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco
Mu Rwanda

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru