Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukorera ihohoterwa uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ni ababeshya ko bayirokotse ari amayeri yo kuyobya uburari ku rwango bakwiza. Muribo harimo 2 bakoresha iki kinyoma: PatrickRugaba na Claude Gatebuke biyita abarokotse jenoside kandi bavuka ku bajenosideri ruharwa.
Tuvuge ibya Patrick Rugaba duhereye kuva tariki 20/8/1992, Leta ya Habyarimana itangiza ubwicanyi ku batutsi bo ku Kibuye muri Komini Gishyita na Rwamatamu. Muri 1992 muri Gishyita hibasiwe cyane abatutsi bo muri segiteri Ngoma, Mpembe, Mara na Marangara.
Muri Rwamatamu hibasirwa segiteri Nyagahinga, Mugozi, Rwabisindu, Butembo na Gitsindwe. Si ukwica gusa habayeho gutwika inzu z’abatutsi zirenga 500 bituma imiryango yarokotse ihungira kuri paruwasi gatorika za Mubuga na Kibingo.
Raporo z’iperereza z’u Rwanda za serivisi ya Minisitiri w’Intebe zakozwe n’umuyobozi wayo Dr Augustin Iyamuremye ndetse n’iz’umukozi w’urwo rwego muri Kibuye, Didace Dushimiyimana, zerekana ibi bikurikira:
• Ubwo bwicanyi bwakozwe n’abaturage benshi b’abahutu babukorera abatutsi bwari bwateguwe kuva 1991
• Tariki 11/2/1991, inama yiswe iy’umutekano ya perefegitura ya Gisenyi yemeje gutera abatutsi ku Kibuye bakabica nkuko byari byakozwe muri Komini za Gisenyi zirimo Mutura, Giciye, Rwerere, Karago, Kayove n’ahandi
• Didace Dushimiyimana yanditse ko abahutu bo ku Gisenyi bateguye kujya gufasha Interahamwe zo ku Kibuye kuko Kibuye iterekanaga ubukana mu kwica abatutsi icyo gihe nkuko byakorwaga muri Gisenyi
• Bemeje gufatanya n’interahamwe zo ku Kibuye bagahera Gishyita na Rwamatamu zari zituwemo n’abatutsi benshi
• Ku Kibuye habaye Inama iyobowe na perefe Kayishema yafashe icyemezo cyo guha intwaro abahutu bo muri Komini zegereye ikiyaga cya Kivu
• Iyicwa ry’abatutsi ba Gishyita na Rwamatamu muri Kanama 1992 ryemejwe n’inama ya Etat major ya jandarumori yo kuwa 29/8/1992 inerekana ko muri Komini Gisovu na Gitesi naho hatutumbaga ubundi bwicanyi.
• Dr Augustin Iyamuremye yasobanuye ko inzego z’ubutabera zidashaka gukurikirana abicanyi
• Jandarumori y’igihugu yakingiye ikibaba Lt Bizumuremyi bahimbaga Rutuku, wari umwe mu bayoboye ubwo bwicanyi bamwimurira I Kigali bamusimbuza Komanda Haguma.
• Raporo ya jandarumori y’igihugu yo kuwa 1/9/1992 yashinje abatutsi kuba aribo biteye kwicwa barandika ngo “ on voit que ces Tutsi ne veulent plus cohabiter avec les Hutu.” = Biraboneka ko abo batutsi batagishaka guturana n’abahutu.
• Imiryango nyarwanda itari iya Leta irimo KANYARWANDA, ADL, AVP, ARDHO na LICHREDOR yasuye ahakorewe ubwicanyi, ikora raporo bahuriyeho yemeza ko iyicwa ry’abatutsi ku Kibuye mu 1992 ryakozwe n’ubutegetsi bukoresha interahamwe z’Abahutu kimwe nkuko byakozwe Kibilira, Mutara, Nasho, Bigogwe, Murambi, Bugesera na Mbogo muri Kigali Ngari.
• Mu nterahamwe zo muri Gishyita zizwi harimo SIBOMANA Metusera Se wa Patrick Rugaba wayogoje Komini za Gishyita, Rwamatamu na Gisovu muri jenoside, none ubu muri 2025 umuhungu we Rugaba Patrick akabeshya isi ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Yahigwaga nande kandi atari mu bwoko nkuko bwitwaga icyo gihe bw’abatutsi bibasiwe na jenoside iwabo muri Gishyita kuva Kanama 1992 kugeza barimbuwe mu 1994? Yahigwaga nande igihe Se yari muri nterahamwe ruharwa bakoraga jenoside mu myaka ya 1990-1994?
Mu mateka ya jenoside zose zabaye ku isi birasanzwe ko abayitegura n’abayikora bateganya uburyo bazayihakana. Aya mayeri ya Rugaba Patrick na Claude Gatebuke yo kubeshya ko bacitse ku icumu kandi bakomoka ku bicanyi, ari muri ubwo buryo bwateganyijwe n’abajenosideri bwo kubicengeza mu bana babo ngo bahishe jenoside bakoze. Iyo abana batabyipakuruye ngo bayoboke inzira y’ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa nkuko biri muri politiki y’ubuyobozi bw’u Rwanda, birangira babaye ba Rugaba na Gatebuke.
Abakiri bazima mubyigireho ntibabaheho.
Dr. Bizimana Jean Damascene (X/Twitter)




