• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwanditsi 27 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukorera ihohoterwa uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ni ababeshya ko bayirokotse ari amayeri yo kuyobya uburari ku rwango bakwiza. Muribo harimo 2 bakoresha iki kinyoma: PatrickRugaba na Claude Gatebuke biyita abarokotse jenoside kandi bavuka ku bajenosideri ruharwa.

Tuvuge ibya Patrick Rugaba duhereye kuva tariki 20/8/1992, Leta ya Habyarimana itangiza ubwicanyi ku batutsi bo ku Kibuye muri Komini Gishyita na Rwamatamu. Muri 1992 muri Gishyita hibasiwe cyane abatutsi bo muri segiteri Ngoma, Mpembe, Mara na Marangara.

Muri Rwamatamu hibasirwa segiteri Nyagahinga, Mugozi, Rwabisindu, Butembo na Gitsindwe. Si ukwica gusa habayeho gutwika inzu z’abatutsi zirenga 500 bituma imiryango yarokotse ihungira kuri paruwasi gatorika za Mubuga na Kibingo.

Raporo z’iperereza z’u Rwanda za serivisi ya Minisitiri w’Intebe zakozwe n’umuyobozi wayo Dr Augustin Iyamuremye ndetse n’iz’umukozi w’urwo rwego muri Kibuye, Didace Dushimiyimana, zerekana ibi bikurikira:

• Ubwo bwicanyi bwakozwe n’abaturage benshi b’abahutu babukorera abatutsi bwari bwateguwe kuva 1991

• Tariki 11/2/1991, inama yiswe iy’umutekano ya perefegitura ya Gisenyi yemeje gutera abatutsi ku Kibuye bakabica nkuko byari byakozwe muri Komini za Gisenyi zirimo Mutura, Giciye, Rwerere, Karago, Kayove n’ahandi

• Didace Dushimiyimana yanditse ko abahutu bo ku Gisenyi bateguye kujya gufasha Interahamwe zo ku Kibuye kuko Kibuye iterekanaga ubukana mu kwica abatutsi icyo gihe nkuko byakorwaga muri Gisenyi

• Bemeje gufatanya n’interahamwe zo ku Kibuye bagahera Gishyita na Rwamatamu zari zituwemo n’abatutsi benshi

• Ku Kibuye habaye Inama iyobowe na perefe Kayishema yafashe icyemezo cyo guha intwaro abahutu bo muri Komini zegereye ikiyaga cya Kivu

• Iyicwa ry’abatutsi ba Gishyita na Rwamatamu muri Kanama 1992 ryemejwe n’inama ya Etat major ya jandarumori yo kuwa 29/8/1992 inerekana ko muri Komini Gisovu na Gitesi naho hatutumbaga ubundi bwicanyi.

• Dr Augustin Iyamuremye yasobanuye ko inzego z’ubutabera zidashaka gukurikirana abicanyi

• Jandarumori y’igihugu yakingiye ikibaba Lt Bizumuremyi bahimbaga Rutuku, wari umwe mu bayoboye ubwo bwicanyi bamwimurira I Kigali bamusimbuza Komanda Haguma.

• Raporo ya jandarumori y’igihugu yo kuwa 1/9/1992 yashinje abatutsi kuba aribo biteye kwicwa barandika ngo “ on voit que ces Tutsi ne veulent plus cohabiter avec les Hutu.” = Biraboneka ko abo batutsi batagishaka guturana n’abahutu.

• Imiryango nyarwanda itari iya Leta irimo KANYARWANDA, ADL, AVP, ARDHO na LICHREDOR yasuye ahakorewe ubwicanyi, ikora raporo bahuriyeho yemeza ko iyicwa ry’abatutsi ku Kibuye mu 1992 ryakozwe n’ubutegetsi bukoresha interahamwe z’Abahutu kimwe nkuko byakozwe Kibilira, Mutara, Nasho, Bigogwe, Murambi, Bugesera na Mbogo muri Kigali Ngari.

• Mu nterahamwe zo muri Gishyita zizwi harimo SIBOMANA Metusera Se wa Patrick Rugaba wayogoje Komini za Gishyita, Rwamatamu na Gisovu muri jenoside, none ubu muri 2025 umuhungu we Rugaba Patrick akabeshya isi ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Yahigwaga nande kandi atari mu bwoko nkuko bwitwaga icyo gihe bw’abatutsi bibasiwe na jenoside iwabo muri Gishyita kuva Kanama 1992 kugeza barimbuwe mu 1994? Yahigwaga nande igihe Se yari muri nterahamwe ruharwa bakoraga jenoside mu myaka ya 1990-1994?

Mu mateka ya jenoside zose zabaye ku isi birasanzwe ko abayitegura n’abayikora bateganya uburyo bazayihakana. Aya mayeri ya Rugaba Patrick na Claude Gatebuke yo kubeshya ko bacitse ku icumu kandi bakomoka ku bicanyi, ari muri ubwo buryo bwateganyijwe n’abajenosideri bwo kubicengeza mu bana babo ngo bahishe jenoside bakoze. Iyo abana batabyipakuruye ngo bayoboke inzira y’ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa nkuko biri muri politiki y’ubuyobozi bw’u Rwanda, birangira babaye ba Rugaba na Gatebuke.

Abakiri bazima mubyigireho ntibabaheho.

 

Dr. Bizimana Jean Damascene (X/Twitter)

2025-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Nyamirambo : Me Ntaganda  akomereje iwe mu rugo  imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Nyamirambo : Me Ntaganda akomereje iwe mu rugo imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Ubwanditsi 01 Mar 2017
RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

Ubwanditsi 25 Oct 2018
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi
Mu Rwanda

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN
Amakuru

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 28 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru