Inteko Rusange ya 194 y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, Union Cycliste Internationale (UCI), yaraye itorewemo David Lappartient nk’umuyobozi ugiye kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Iyo Nteko Rusange yahurije hamwe abanyamuryango bose ba UCI bemerejemo ko David agiye kubayobora muri manda yindi ya Gatatu kuri we.
Yabaye Perezida wa UCI kuva muri 2017, nyuma yiyamamariza indi manda mu 2021 i Leuven mu Bubiligi, ubu akaba yongeye gutsinda aya matora ntawundi mukandida bari bahanganye kuri uyu mwanya.

Uretse amatora yaperezida, Inteko Rusange yatorewemo n’abagize Komite Nyobozi nshya ya UCI, bazayobora mu myaka ine iri imbere.
Abatowe mu mashyirahamwe y’amasiganwa ku mugabane (Continental Confederations):
• Confédération Africaine de Cyclisme (CAC):
• Khireddine Barbari (Algeria)
• Confederación Panamericana de Ciclismo (COPACI):
• Pierre Laflamme (Canada)
• Asian Cycling Confederation (ACC):
• Saif Subaa Al Rushaidi (Oman)
• Union Européenne de Cyclisme (UEC):
• Michel Callot (France)
• Rocco Cattaneo (Switzerland)
• Bwana Henrik Jess Jensen (Denmark)
• Agata Lang-Lelangue (Poland)
• Emin Müftüoğlu (Turkey)
• Katerina Nash (Czech Republic)
• Tom Van Damme (Belgium)
• Oceania Cycling Confederation (OCC):
• Anne Gripper (Australia)




