Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umwe mu bagize Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura.

Muri komisiyo zitandukanye z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, harimo za komisiyo zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere no kurengera umupira w’amaguru ku Isi, Izi komisiyo zikaba zishyirwaho buri myaka ine.
Nyuma y’aho Shema Ngoga Fabrice, watorewe kuyobora FERWAFA mu mpera za Kanama 2025, na we ari ku rutonde rw’Abantu 22 baturutse hirya no hino ku Isi bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura, kayobowe n’Umunya-Ghana Kurt Okraku.
FIFA kandi yemeje ko Kankindi Anne-Lise, usanzwe ari umunyamuryango wa AS Kigali yashyizwe mu kanama gashinzwe ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru no kuwuteza imbere ku rwego rugezweho, kayobowe n’Umunya-Islande Thorvaldur Orlygsson.
Si u Rwanda gusa rwagize abahagarariye muri komisiyo za FIFA kuko mu karere, Eng. Hersi Saidi, uyobora Yanga SC yo muri Tanzania, ari mu kanama gashinzwe gutegura amarushanwa y’abagabo.
Perezida wa TFF, Wallace Karia, yahawe inshingano nka Visi Perezida wa komisiyo y’umupira wo ku mucanga, mu gihe Samuel Eto’o, uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, yagizwe Visi Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri FIFA.
Aba baje muri izi nshingano basangamo undi munyarwanda Martin Ngoga we usanzwe ari Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imyitwarire, yahawe izi nshingano mu nama ya 75 y’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Asunción, muri Paraguay muri Gicurasi 2025.




