• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu mateka y’Isi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni kimwe mu byaha bikomeye ndengakamere kurusha ibindi mu byagwiriye u Rwanda. Yateguwe, ishyirwa mu bikorwa, inashyigikirwa n’abantu bari bafite ububasha n’amapeti aremereye mu gihugu. Ariko imyaka yakurikiye, yagaragajeko nta gukomera kubaho kwahangara ingaruka zúbugome.
Bamwe mubateguye bakanayobora umugambi wa Jenoside, barimo abasirikare, abayobozi n’abacuruzi bakomeye, bose bagize amaherezo ashaririye kugera nubwo bamwe mubapfuye ubutaka bwo kuri ino si bwambanze bagatwikwa ivu rikajugunywa munyanja zo mubihugu bya kure. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mubari bakomeye, bagize iherezo ribi bagwa ishyanga kubwo guhemukira no guhekura u Rwanda.

Théoneste Bagosora

Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yashinze agatsiko kiswe ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru. Niko kafatirwagamo ibyemezo bikomeye birebana na politiki y’igihugu, ubukungu, umutekano, uwo kwikiza n’ibindi. Bagosora ni we wamenyekanye nkuwateguye akanagena uko jenoside yagombaga gukorwa, kubera uruhare rukomeye yagize mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igifungo cy’imyaka 35. Yaguye muri gereza yo muri Mali mu 2021. Yashyinguwe rwihiswa ndetse nimva ye ntawamenya aho iherereye, kubera ubuhemu bwe.

Protais Zigiranyirazo

Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk’akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n’amategeko byakorerwaga muri Pariki y’Ibirunga. Kugeza ubwo yanivuganye Diana Fossey bitaga Nyiramacibiri, wari warihebeye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo no kwita kubana b’ingagi. Zigiranyirazo rero bitaga Mr Z, yamwivuganye amuziza ko amubungamira mubikorwa byo gucuruza abana b’ingagi muburyo bwa magendu.

Zigiranyirazo, muramu wa Habyarimana, yabaye umwe mu bakomeye cyane mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside. Uyu musaza w’Agathe Kanziga, yakoranye ubugome bukabije mugutegura genocide no kuyishyira mubikorwa. Yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025. Icyo gihe yabaga mu icumbi ry’Umuryango w’Abibumbye muri Niger, Zigiranyirazo yabuze igihugu kimwakira bitewe n’ibyaha bikomeye yakurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, yewe n’umugi wa Orleans wo mu Bufaransa umuryango we washakaga kumushyinguramo ubutaka bwaho bwaramwanze maze baramutwika bajugunya ivu munyanja y’Atlantika.

Protais Mpiranya

Mpiranya wari umwe mu bari bayoboye Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu (Presidential Guard), yashakishwaga cyane n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) kubera uruhare rwe muri Jenoside. Yapfiriye muri Zimbabwe mu 2006, ahahambwa rwihishwa ku mazina ya Ndume Sambao. Urupfu rwe rwemejwe n’amatohoza ya Loni mu 2022, nyuma y’imyaka myinshi ahigwa.

Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo

Aba bombi bari abayobozi mu cyahoze ari Komini Gishyita muri Kibuye. Bayoboye ubwicanyi ndengakamere ku musozi wa Bisesero no mu nsengero. amakuru avuga ko bombi bapfiriye mu mashyamba ya Kongo mu 1998. Amazina yabo yibukwa mu mateka nk’ibigwari byahemukiye abaturanyi n’abavandimwe bakabica abatabarwanije ariko bagwa ishyanga mu rubungero.

Phénéas Munyarugarama

Uyu yari mu ngabo za kera za FAR, akaba yarateguye ndetse akanokora ubwicanyi mu Bugesera. Nawe yapfiriye i Kankwala muri Katanga muri 2002, akaba ari naho yashyinguwe nk’uko Loni yabyemeje. Yaguye mu buhungiro, adasize ikintu na kimwe cyiza usibye ikimwaro no komongana.

Augustin Bizimana

Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma ya Jenoside. Yahunze igihugu, akomeza kwihisha imyaka myinshi. Mu 2020, Loni yatangaje ko yapfuye mu 2000 i Pointe-Noire muri Congo-Brazzaville akaza no kuhashyingurwa nk’ikigwari cyarimbuye abo yarashinzwe kurinda.
Iyo urebye uko abo bayobozi bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ; ubuzima bwabo bwarangije urugendo rwabo hano ku isi mu kimwaro , ndetse ubutaka bw’u Rwanda bahekuye ntibwigeze basamira imibiri yizo nkoramaraso.

2025-11-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Ubwanditsi 15 May 2017
Uko Urukiko muri Zimbabwe  rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya
ITOHOZA

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru