Mu mateka y’Isi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni kimwe mu byaha bikomeye ndengakamere kurusha ibindi mu byagwiriye u Rwanda. Yateguwe, ishyirwa mu bikorwa, inashyigikirwa n’abantu bari bafite ububasha n’amapeti aremereye mu gihugu. Ariko imyaka yakurikiye, yagaragajeko nta gukomera kubaho kwahangara ingaruka zúbugome.
Bamwe mubateguye bakanayobora umugambi wa Jenoside, barimo abasirikare, abayobozi n’abacuruzi bakomeye, bose bagize amaherezo ashaririye kugera nubwo bamwe mubapfuye ubutaka bwo kuri ino si bwambanze bagatwikwa ivu rikajugunywa munyanja zo mubihugu bya kure. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mubari bakomeye, bagize iherezo ribi bagwa ishyanga kubwo guhemukira no guhekura u Rwanda.
Théoneste Bagosora
Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yashinze agatsiko kiswe ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru. Niko kafatirwagamo ibyemezo bikomeye birebana na politiki y’igihugu, ubukungu, umutekano, uwo kwikiza n’ibindi. Bagosora ni we wamenyekanye nkuwateguye akanagena uko jenoside yagombaga gukorwa, kubera uruhare rukomeye yagize mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) igifungo cy’imyaka 35. Yaguye muri gereza yo muri Mali mu 2021. Yashyinguwe rwihiswa ndetse nimva ye ntawamenya aho iherereye, kubera ubuhemu bwe.
Protais Zigiranyirazo
Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk’akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n’amategeko byakorerwaga muri Pariki y’Ibirunga. Kugeza ubwo yanivuganye Diana Fossey bitaga Nyiramacibiri, wari warihebeye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo no kwita kubana b’ingagi. Zigiranyirazo rero bitaga Mr Z, yamwivuganye amuziza ko amubungamira mubikorwa byo gucuruza abana b’ingagi muburyo bwa magendu.
Zigiranyirazo, muramu wa Habyarimana, yabaye umwe mu bakomeye cyane mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside. Uyu musaza w’Agathe Kanziga, yakoranye ubugome bukabije mugutegura genocide no kuyishyira mubikorwa. Yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025. Icyo gihe yabaga mu icumbi ry’Umuryango w’Abibumbye muri Niger, Zigiranyirazo yabuze igihugu kimwakira bitewe n’ibyaha bikomeye yakurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, yewe n’umugi wa Orleans wo mu Bufaransa umuryango we washakaga kumushyinguramo ubutaka bwaho bwaramwanze maze baramutwika bajugunya ivu munyanja y’Atlantika.
Protais Mpiranya
Mpiranya wari umwe mu bari bayoboye Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu (Presidential Guard), yashakishwaga cyane n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR) kubera uruhare rwe muri Jenoside. Yapfiriye muri Zimbabwe mu 2006, ahahambwa rwihishwa ku mazina ya Ndume Sambao. Urupfu rwe rwemejwe n’amatohoza ya Loni mu 2022, nyuma y’imyaka myinshi ahigwa.
Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo
Aba bombi bari abayobozi mu cyahoze ari Komini Gishyita muri Kibuye. Bayoboye ubwicanyi ndengakamere ku musozi wa Bisesero no mu nsengero. amakuru avuga ko bombi bapfiriye mu mashyamba ya Kongo mu 1998. Amazina yabo yibukwa mu mateka nk’ibigwari byahemukiye abaturanyi n’abavandimwe bakabica abatabarwanije ariko bagwa ishyanga mu rubungero.
Phénéas Munyarugarama
Uyu yari mu ngabo za kera za FAR, akaba yarateguye ndetse akanokora ubwicanyi mu Bugesera. Nawe yapfiriye i Kankwala muri Katanga muri 2002, akaba ari naho yashyinguwe nk’uko Loni yabyemeje. Yaguye mu buhungiro, adasize ikintu na kimwe cyiza usibye ikimwaro no komongana.
Augustin Bizimana
Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma ya Jenoside. Yahunze igihugu, akomeza kwihisha imyaka myinshi. Mu 2020, Loni yatangaje ko yapfuye mu 2000 i Pointe-Noire muri Congo-Brazzaville akaza no kuhashyingurwa nk’ikigwari cyarimbuye abo yarashinzwe kurinda.
Iyo urebye uko abo bayobozi bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ; ubuzima bwabo bwarangije urugendo rwabo hano ku isi mu kimwaro , ndetse ubutaka bw’u Rwanda bahekuye ntibwigeze basamira imibiri yizo nkoramaraso.




