Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo, Afahamia Lotfi nyuma y’ukwezi yarahagaritswe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo iminsi 30 yari yahawe umutoza Lotfi atari mu kazi yarangiye. Ni icyemezo cyafashwe kuko ikipe itari yanyuzwe n’umusaruro we mu mikino itandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Twagirayezu Thaddée yagiranye na IGIHE, yemeje ko uyu mugabo atakiri umutoza w’ikipe.
Ati “Twatandukanye. Twemeranyije ko tugomba gutandukana, tugiye gushaka ibyo tumugomba.”
Nubwo bimeze bityo ariko uruhande rwa Lotfi ntabwo rwemeranywa n’uyu mwanzuro, dore ko inama yahuje impande zombi ku wa Gatatu, itigeze yemeza neza igikurikiraho nyuma y’uko ibihano by’uyu mutoza birangiye.

Imwe muri izi mpamvu ni uko umutoza yahagaritswe ariko atarahabwa ibyo ikipe imugomba. Bivugwa ko Gikundiro ishaka kwishyura umutoza amezi abiri, ariko nanone uruhande rwe rukifuza ko ahabwa amafaranga yose y’amasezerano bafitanye bitewe no kutubahiriza ibiyakubiyemo.
Biteganyijwe ko Rayon Sports nitubahiriza ibyo uruhande rw’umutoza rwasabye birimo no gusubira mu kazi umutoza azahita asesa amasezerano, dore ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo hateganyijwe indi nama irimo abayobozi ba Gikundiro bari mu nshingano kuko iya mbere yarimo bamwe batari mu nshingano.
Rayon Sports y’amanota 13 iri gutozwa na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije wa Lotfi, iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda igeza ku Munsi wa Karindwi.




