Mu ijoro ryo kuwa gatanu w’iki cyumweru turi dusoje Kayumba Nyamwasa yagaragaye kuri Twitter Space mu kiganiro cyari kiyobowe Spokesperson wa RNC, Ignace Rusagara, yihinduye umugabo w’intangarugero uvuga demokarasi, imiyoborere myiza, n’amahoro mu karere. Mu magambo ye, yagerageje kwerekana ko ari “umunyapolitiki wakuze,” “intwari yo guharanira impinduka,” ndetse “umwe mu barwanya akarengane.”
Ariko inyuma yayo magambo abwira abatamuzi ni umugabo wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba n’ibindi byaha binyuranye, Muri iyi nkuru turababwira Kayumba Nyamwasa uwariwe ndetse n’ibibazo nyamukuru yari kubazwa
1. Urupfu rwa Ben Rutabana
Rutabana Ben ni umwe mu bantu Kayumba yigeze kongera ko ari “umuvandimwe,” “umunyabwenge,” “umukada w’igihangange.” Ariko ubwo Rutabana yahishuraga ko hari ugutoneshwa gushingiye ku miryango muri RNC, gukoresha amafaranga ku buryo butazwi bikozwe na Kayumba Nyamwasa no gukoresha RNC mu nyungu bwite za Kayumba Nyamwasa, Rutabana yahindutse umwanzi aburirwa irengero bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yamwohereje muri Congo akaba ariyo yamwamburiye ubuzima.
Ni iki Kayumba avuga ku rupfu cyangwa kuburirwa irengero rye?
Ni iki yakoze nk’umuyobozi ngo arenganure uwarwaniraga ishyaka rye?
Ni iki yumva kimusobanura imbere y’umuryango wa Rutabana?
Mu kiganiro kuri Twitter Space, nta n’umwe wari kubibaza kuko yabazwaga ibibaz yateguriwe bisebya Leta yu Rwanda
2. P5: Abasore yohereje gupfira mu mashyamba ya Congo.
Niba hari umugome wa mbere ni Kayumba Nyamwasa kuko yateguye ingabo arangije sintsinzwe arazihakana. Uyu mutwe yawushinze yizeye gukuraho ubutegetsi bwa Kigali ariko yabukoresheje mu nyungu ze bwite. Abenshi bahasize ubuzima nka Capt Charles Sibo wari wungirije Major Habib Mudathiru wari uyoboye ingabo agafatwa akoherezwa mu Rwanda.
3. Miliyoni 1.5 y’amadorali yanyerejwe na Kayumba Nyamwasa yari yakusanyijwe kugurira P5 intwaro
Mu rubanza rw’iterabwoba rwaregwagamo Paul Rusesabagina na Callixte Sankara na bagenzi be, babwiye Sankara yatangaje ko Kayumba Nyamwasa yakiriye amafaranga arenga miliyoni n’igice y’amadorali yo kugura intwaro maze umwana wumuhungu ayakubita umufuka agura imodoka 8 za Mercedes-Benz Actros akuraho telephone. Kugura intwaro,
4. Gukoresha RNC nk’akarima ke
Hari ibintu bitatu bikomeye byavuzwe n’abantu babaga mu buyobozi bwa RNC: 1) RNC yahindutse isambu yo mu rugo kwa Kayumba 2) Imyanya yose ikomeye iba mu muryango 3) Abagerageza kuvuga ukuri baracibwa cyangwa bakicwa.
Urugero rukomeye:
• Ben Rutabana yaburiye irengero nyuma yo kuvuga imyitwarire mibi ya Kayumba,
• Abandi nka Mukashema, Mugenzi, n’abandi batemeraga politics ya kayumba bararenganyijwe,
• Hari abata Umutwe bigendera bavuga “nta politiki nzima ihari, ni business.”
Iki kibazo gikomeye cy’itonesha nticyigeze kibazwa muri space.
Kayumba Nyamwasa yohereje Abasore mu mashyamba ya RDC bari kurwana n’inzara, malaria, n’ibindi bitero, naho Kayumba we:
o Yabaga mu mahoteli yo mu rwego rwo hejuru muri Kampala, na Pretoria
o Agakoresha amamodoka agezweho muri Pretoria,
o Akishyurwa na diaspora yo mu Burayi n’Amajyepfo ya Afurika.
Abamufashaga bakavuga bati:
“Twatangiye politiki twizeye umuyobozi, tuza gusanga ari umugabo w’ubucuruzi.”
Iki ni ikindi kibazo nticyigeze kibazwa
6: Ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa mu bihugu bitandukanye
Birazwi ko:
• Kayumba afite ubushabitsi bwa transport muri Mozambique, Angola na Afurika y’Epfo,
• Afite amaduka n’isoko rinini muri Maputo,
• Afite inzu zihenze muri Pretoria no mu yindi mijyi.
Amakuru y’imbere muri RNC avuga ko:
• Ibicuruzwa byinshi byazamuwe n’amafaranga RNC yakusanyaga yitwaje intwaro zitigeze zigurwa kugurwa,
Ese ko muri Twitter Space batigeze bamubaza imvano yuwo mutungo?
Muri make mu kiganiro cya Twitter Space, Kayumba yirinze ibintu byose bimurega:
• Ntiyasobanuye ibura rya Ben Rutabana,
• Ntiyasubije ku rupfu rw’abarwanyi boherejwe muri DRC,
• Ntiyasobanuye $1.5 million z’intwaro,
• Ntiyasobanuye uko RNC yabaye akarima k’umuryango we,
• Ntiyasobanura impamvu yihishaga abanyamuryango bamubaza amafaranga,
• Ntiyigeze avuga impamvu yoherezaga urubyiruko gupfa mu mashyamba we yicaye mu mahoro ya Pretoria.




