• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

RUSHYASHYA 24 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nkuko byatangajwe na Africa Intelligence, ubutabera bw’u Bubiligi buri gusuzuma ku buryo bwimbitse imikoreshereze y’amakonti muri banki y’abagize umuryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Iperereza riyobowe na prokirikere Ann Fransen wo ku rwego rwa leta y’u Bubiligi, rikubiyemo ibirego bijyanye na ruswa, kunyereza umutungo no kubyaza inyungu amafaranga binyuze mu bikorwa bya mine mu ntara za Katanga.

Ibi byatangijwe n’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga i Bruxelles n’amashyirahamwe n’imiryango ikorera mu karere ka Katanga. Icyo kirego cyashinjaga abagize umuryango wa Tshisekedi icyenda, bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, kuba baragize uruhare mu “kwigarurira” umutungo w’amabuye y’agaciro akomoka mu bucukuzi bwa artisanal mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga.

Mu rwego rwo gukomeza iperereza, ubutabera bw’u Bubiligi bwandikiye banki zitandukanye busaba ko zabwereka inyandiko z’amakuru y’imikoreshereze y’imitungo ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida, ndetse na Fanny Tshisekedi. Uretse abo, hanasuzumwa n’amakuru ajyanye n’imitungo ya Christian Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Jean-Claude Tshisekedi, ndetse na Anthony Tshisekedi. Gusa kugeza ubu, iryo perereza riracyari mu rwego rwa mbere, kuko nta mucamanza urahabwa dosiye ku buryo bweruye.

Mu ntangiriro za Ugushyingo, prokirikere Ann Fransen yagiriye uruzinduko rugufi muri Kinshasa. Ubutabera bw’u Bubiligi bwavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, nubwo bwemeje ko hari “iperereza ritandukanye ririmo imikoranire hagati ya Bubiligi na RDC.”

Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, yaranzwe na ruswa icyenewabo no kwikubira umutungo wa Leta.

2025-11-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Ubwanditsi 23 Mar 2021
U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5
Amakuru

Manishimwe Djabel yatandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria yari amazemo amezi 5

Ubwanditsi 01 Feb 2024
#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda
ITOHOZA

#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano
Mu Mahanga

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru