• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo 

APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo 

RUSHYASHYA 21 Feb 2026 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe umukino w’abashijzwe umutekano wahuje APR FC na Police FC, wari umukino w’umunsi wa 21 shampiyona y’u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. 

Mur uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,  APR FC yari yasuye yatsindiwe na Cheickh Djibril Outarra naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Kapiteni wayo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane. 

Igice cya mbere cyaranzwe  n’aho amakipe yombi  yagerageje gushaka ibitego ariko imipira ikagarurwa n’ ibiti by’izamu. 

Kwitonda Allain Bacca, Mugisha Gilbert na William Togui babonye uburyo bukomeye ariko imipira ntiyagira icyo ibyara, ibi byabaye kugeza mu minota 45 y’igice cya mbere. 

Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 66 Djibrill Ouattara atsinda igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina. 

Police FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa 90+7 Nsabimana Eric “Zidane” ayibonera igitego cyo kunganya.

Aha Kapiteni ariko akaba yanahawe ikarita itukura nyuma yo kwishimira igitego agakuramo umupira agahabwa ikarita y’umuhondo yasanze indi yari yahawe mu mukino hagati. 

Uyu musaruro w’igitego kimwe kuri kimwe  wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 34.

Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu:

 Etincelles FC izakira Gicumbi FC kuri Stade Umuganda (15:00), AS Muhanga ikine na Rutsiro FC kuri Stade Muhanga (15:00), mu gihe Al Hilal SC izahura na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium (15:00). 

Ku Cyumweru, AS Kigali izakina na Al Merrikh SC (12:30), hakurikirweho Bugesera FC vs Musanze FC(15:00) ndetse na Rayon Sports izacakirana na Mukura VS (15:30). 

Ku wa Mbere, Gasogi United izahura na Amagaju FC (15:00) kuri Kigali Pele Stadium.

2026-02-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022
Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Ubwanditsi 24 Aug 2021
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 12 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.
ITOHOZA

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC
ITOHOZA

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Mu Mahanga

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru