• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo 

APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo 

RUSHYASHYA 21 Feb 2026 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe umukino w’abashijzwe umutekano wahuje APR FC na Police FC, wari umukino w’umunsi wa 21 shampiyona y’u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. 

Mur uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,  APR FC yari yasuye yatsindiwe na Cheickh Djibril Outarra naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Kapiteni wayo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane. 

Igice cya mbere cyaranzwe  n’aho amakipe yombi  yagerageje gushaka ibitego ariko imipira ikagarurwa n’ ibiti by’izamu. 

Kwitonda Allain Bacca, Mugisha Gilbert na William Togui babonye uburyo bukomeye ariko imipira ntiyagira icyo ibyara, ibi byabaye kugeza mu minota 45 y’igice cya mbere. 

Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 66 Djibrill Ouattara atsinda igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina. 

Police FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa 90+7 Nsabimana Eric “Zidane” ayibonera igitego cyo kunganya.

Aha Kapiteni ariko akaba yanahawe ikarita itukura nyuma yo kwishimira igitego agakuramo umupira agahabwa ikarita y’umuhondo yasanze indi yari yahawe mu mukino hagati. 

Uyu musaruro w’igitego kimwe kuri kimwe  wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 34.

Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu:

 Etincelles FC izakira Gicumbi FC kuri Stade Umuganda (15:00), AS Muhanga ikine na Rutsiro FC kuri Stade Muhanga (15:00), mu gihe Al Hilal SC izahura na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium (15:00). 

Ku Cyumweru, AS Kigali izakina na Al Merrikh SC (12:30), hakurikirweho Bugesera FC vs Musanze FC(15:00) ndetse na Rayon Sports izacakirana na Mukura VS (15:30). 

Ku wa Mbere, Gasogi United izahura na Amagaju FC (15:00) kuri Kigali Pele Stadium.

2026-02-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Sep 2021
“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Ubwanditsi 04 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gaz Methane:  Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu
UBUKUNGU

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA
IMIKINO

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda
INKURU NYAMUKURU

Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda

Ubwanditsi 12 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru