• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29

Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29

RUSHYASHYA 03 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO

Umunyarwanda ukina ku ruhande mu kibuga asatira Nkinzingabo Fiston w’imyaka 29, yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ashyira iherezo ku rugendo rwe rwari rumaze imyaka isaga icumi akina kinyamwuga.

Mu ibaruwa yashyize ahagaragara, Nkinzingabo yavuze ko gufata iki cyemezo bitamworoheye, ariko ko ari intambwe yafashe nyuma yo gutekereza ku buzima bwe bw’ahazaza.

Yagize ati: “Umupira w’amaguru wabaye igice kinini cy’ubuzima bwanjye. Nubwo nsezeye gukina, nzahora nywukunda kandi nzakomeza kuwuba hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Uyu mukinnyi yatangiye kugaragaza impano akiri muto, aza no kuyikuza cyane muri APR FC Academy, aho yamaze imyaka itatu. Nyuma yaho yerekeje mu ikipe y’Isonga FC, akomeza kwigaragaza nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Mu 2014, yerekeje i Burayi mu gihugu cya Esipanye aho yakiniye REFA Academy mu gihe cy’imyaka ibiri, aho yakuye ubumenyi n’ubunararibonye ku mupira mpuzamahanga.

Agarutse mu Rwanda, Nkinzingabo yongeye gukinira APR FC, mbere yo kujya muri AS Kigali yamazemo imyaka ibiri. Nyuma yaho, yakiniye Kiyovu Sports ndetse asoza urugendo rwe muri Mukura Victory Sports.

Ku rwego mpuzamahanga, yigeze guhamagarwa mu makipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23 gusa akaba atarabonye umwanya uhagije mu ikipe nkuru.

Asoza mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza, abafana n’umuryango we bamubaye hafi mu bihe byose by’urugendo rwe.

2026-04-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2024
Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023
FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.

FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.

Ubwanditsi 06 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!
Amakuru

Ubwanditsi 04 Feb 2021
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Ubwanditsi 27 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru