• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda

APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 14 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2026 nyuma yo gusezerera ikipe ya Etincelles FC ku tsinzi y’ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-2 mu mikino yombi.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu, watangiye ikipe y’ingabo z’igihugu yitwara neza, aho ku munota wa 21 rutahizamu wayo Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Jean Gilbert.

APR FC yakomeje gusatira izamu rya Etincelles FC, maze ku munota wa 38 Memel Raouf Dao atsinda igitego cya kabiri bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ikipe yari mu rugo iyoboye ku bitego bibiri ku busa by’ikipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Rubavu.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR FC yatangiye neza ubwo rutahizamu wayo Djibril Ouattara yatsinze igitego cyashimangiye intsizi y’ingabo z’igihugu inagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026.

Umukino urimo kugana ku musozo, ubwo hari ku munota wa 81, Ciza Hussein yaboneye Etincelles FC igitego cy’impozamarira cyatumye umukino urangira ari ibitego bitatu bya APR FC ku gitego kimwe cya Etincelles FC.

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byatumye igera ku mukino wa nyuma isanzeyo ikipe ya Rayon Sports yahageze isezereye Gorilla FC.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 23 Gicurasi 2026, uyu ukazabanzirizwa n’uzahuza ikipe ya Gorilla FC na Etincelles FC bahatanira umwanya wa Gatatu.

APR FC na Rayon Sports zikazaba zihatanira igikombe n’imidali ndetse na Miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda azahabwa ikipe izegukana igikombe, ikipe izaba iya kabiri yo izegukana miliyoni Eshanu mu gihe iya Gatatu yo izahabwa Miliyoni 3.

2026-05-14
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ubwanditsi 12 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame
Mu Rwanda

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.
Amakuru

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda
ITOHOZA

Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru