• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

RUSHYASHYA 01 Jun 2026 Amakuru, Mu Mahanga, SHOWBIZ

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane ku izina rya King James yashyize hanze amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cye “20 Years of King James Live Concert”, ni nyuma y’uko ayo kwinjira ku munsi wa mbere yashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026, ariko kubera ubwitabire bukomeje kwiyongera n’abatabashije kubona amatike, hiyongerewe umunsi wa kabiri uzaba ku wa 2 Kanama 2026.

Amatike y’uyu munsi wa kabiri yatangiye kugurishwa ku wa 1 Kamena 2026, nyuma y’uko King James n’itsinda bafatanyije gutegura iki gitaramo bemeje ko bumvise ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bari babuze uko babona amatike y’umunsi wa mbere.

Uhagarariye Intore Entertainment irimo gutegura iki gitaramo, Bruce Intore, yavuze ko nyuma y’uko amatike ya mbere ashize ku isoko, bakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana basabaga andi mahirwe yo kwitabira iki gitaramo.

Yagize ati: “Nyuma yo gushyira hanze amatike y’umunsi wa mbere twayashyize hanze aragurwa arashira. Twabonye abafana benshi bifuzaga kwitabira ariko bayabuze, bamwe bifuzaga ko twanacyimurira muri Stade Amahoro ariko turebye dusanga dufite igihe gito cyo kubitegura. Byatumye dufata icyemezo cyo gushyiraho umunsi wa kabiri.”

King James na we yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe guha amahirwe abakunzi be bose kwifatanya na we muri uyu munsi udasanzwe wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki.

Ati: “Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe gukora umunsi wa kabiri w’igitaramo nk’iki, ariko bitewe n’uko amatike yahise agurwa kandi abafana bakadusaba kubumva, twasanze igisubizo ari ukongeraho undi munsi kugira ngo abatarabonye amatike babone uko bitabira.”

Ibiciro by’amatike yo ku munsi wa kabiri ni bimwe n’ibyo ku munsi wa mbere, aho itike ihendutse igura ibihumbi 15 Frw, mu gihe ihenze kurusha izindi igura ibihumbi 60 Frw.

King James yavuze kandi ko kugeza ubu nta gahunda afite yo kongeraho umunsi wa gatatu kabone n’iyo amatike y’umunsi wa kabiri na yo yashira. Yagaragaje ko icyo yakora ari ukongera gutegura ikindi gitaramo mu gihe kiri imbere.

Uyu muhanzi yanahishuye ko ari gutegura album nshya yo mu njyana ya Jazz, ndetse ko azanakora igitaramo cyo kuyimurika, nubwo ataratangaza igihe izasohokera. Ibi byose bibaye mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kwitegura ibitaramo bibiri bikomeye bya “20 Years of King James Live Concert” bizabera muri BK Arena mu ntangiriro za Kanama 2026.

Kubifuza kugura amatike mwanyura hano: https://www.ticqet.rw/

2026-06-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 06 Apr 2018
FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 05 Apr 2023
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27  zari zigiye gutikira

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27 zari zigiye gutikira

Ubwanditsi 23 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze
Mu Mahanga

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye
Mu Rwanda

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Ubwanditsi 22 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru