• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United

Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United

RUSHYASHYA 02 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kudakomeza amasezerano y’ubufatanye wari ufitanye na Gasogi United ndetse na Kiyovu Sports, AS Kigali akaba ari yo kipe yonyine izakomeza gukorana nawo mu mwaka w’imikino utaha.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko amakipe yombi yanze gahunda y’Umujyi wa Kigali yo guhuza amakipe aterwa inkunga nawo kugira ngo habeho ikipe imwe ikomeye ihagararira umurwa mukuru.

Muri Werurwe 2026, ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko butemera uwo mushinga wo kwihuza kw’amakipe. Perezida w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yari yagaragaje ko Gasogi United ishaka gukomeza ibikorwa byayo nk’ikipe yigenga.

Gasogi United yari isanzwe ihabwa inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino n’Umujyi wa Kigali. Nyuma y’itangazo ry’ihagarikwa ry’ubufatanye, KNC yashimiye Umujyi wa Kigali ku mikoranire myiza n’inkunga wahaye iyi kipe mu myaka ishize.

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports nayo yamenyeshejwe ko amasezerano yayo n’Umujyi wa Kigali atazongerwa narangira ku wa 30 Kamena 2026. Iyi kipe yari isanzwe ihabwa miliyoni 150 Frw buri mwaka w’imikino, ariko nayo yanze gahunda yo kwihuza n’andi makipe.

Nyuma y’ibi byemezo, Umujyi wa Kigali uzasigarana AS Kigali gusa. Hari amakuru avuga ko iyi kipe ishobora no guhindurirwa izina ikitwa Kigali FC, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda nshya y’ivugurura ry’umupira w’amaguru mu murwa mukuru.

Ihagarikwa ry’inkunga kuri Gasogi United na Kiyovu Sports risize hibazwa uko aya makipe azitegura umwaka utaha w’imikino, cyane cyane mu bijyanye n’ubushobozi bw’imari bwari busanzwe butangwa n’Umujyi wa Kigali.

Image

2026-06-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ubwanditsi 30 May 2017
Umunyabugenge François Graner yitabaje urukiko nyuma yo kwangirwa kugera ku nyandiko z’ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda

Umunyabugenge François Graner yitabaje urukiko nyuma yo kwangirwa kugera ku nyandiko z’ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi
ITOHOZA

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU
Mu Rwanda

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Ubwanditsi 05 May 2017
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka
Amakuru

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru