• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka

RUSHYASHYA 24 Jun 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, nyuma y’uko ubufatanye bwari busanzwemo, bwamaze imyaka 12, bwashyizweho akadomo mu ntangiriro z’uku kwezi.

SKOL yabaye umuterankunga wa Rayon Sports kuva mu 2014, iyiha miliyoni 47 Frw ku mwaka mu gihe amasezerano aheruka kurangira yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw mu myaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Gusa guhera mu mwaka w’imikino utaha, uru ruganda ntiruzongera kuba umuterankunga mukuru aho ruzasimburwa na Banki ya Kigali izajya yambarwa mu gatuza aho rwashyiraga ikirango cyarwo ku myambaro ya Rayon Sports.

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdalllah, yavuze ko impamvu bakomezanyije na SKOL ari uko hari ibyo bashaka kugeranaho.

Ati “Urugendo rurakomeje. Turacyafite byinshi byo gukorana na SKOL. Turayishimira kandi ku myaka 12 twamaranye, twageze kuri byinshi dufatanyije. Ahazaza haratanga icyizere.”

Yongeyeho ati “Ibikubiyemo ni byo bitandukanye. Ariko amasezerano ni ugukomeza. Ni ubufatanye na SKOL by’igihe irekire. Ayo twari dufitanye yari yarangiye, ubu ni ugukomerezaho.”

Aya masezerano mashya azamara umwaka, aho amakipe ya Rayon Sports azakomeza gukoresha ikibuga cyo mu Nzove. Ni mu gihe SKOL izakomeza guha Rayon Sports amafaranga atatatangajwe, ariko bivugwa ko ari miliyoni 85 Frw ku mwaka.

Rayon Sports izakomeza kwamamaza uru ruganda ku myambaro, ku mbuga nkoranyambaga no ku kibuga ku mikino yakiriye.

Murenzi Abdallah yavuze ko agaciro k’amasezerano muri rusange karenga miliyoni 185 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, na we yavuze ko bishimira ubufatanye bumaze igihe hagati y’uru uruganda na Rayon Sports, yizeza ko bazakomeza gushyigikira iyi kipe.

Ati “Dutewe ishema no gukomeza kugorana na bo. Ndatekereza ko udifte akazi gakomeye imbere yacu. Ni amahirwe akomeye kuri twembi gukorana n’abandi baterankunga dusanze.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimangiye ko aya masezerano y’umwaka umwe azaba umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza hagati y’impande zombi mu gihe cyashize.

IGIHE

2026-06-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Ubwanditsi 23 Jun 2016
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Ubwanditsi 03 Jul 2019
FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024
APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League
Amakuru

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano
Mu Mahanga

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo
IMIKINO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru