• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026

Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026

RUSHYASHYA 05 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihe habura ibyumweru bike ngo CECAFA Kagame Cup 2026 itangire, amakipe azahagararira u Rwanda ari yo APR FC na Rayon Sports akomeje kwiyubaka, yongeramo abakinnyi ndetse n’abatoza mu rwego rwo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye azitabira iri rushanwa rizabera i Kigali.

CECAFA yamaze kwemeza amakipe 11 azitabira iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium.

APR FC na Rayon Sports ni zo zizahagararira u Rwanda, aho zizahura n’amakipe akomeye arimo Simba SC yo muri Tanzania, Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia FC yo muri Kenya, Al Hilal SC na El Merrikh SC zo muri Sudani n’andi.

APR FC yaguze abakinnyi bashya 

Nyuma yo kwegukana BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2025/26, APR FC ntiyahwemye gushimangira ko intego yayo ari ukwitwara neza no mu marushanwa mpuzamahanga.

Mu bakinnyi bashya bamaze gutangazwa harimo Mamadou Traoré, Umunya-Mali wakiniraga Stade Malien ndetse wari kapiteni wayo. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga afite ubunararibonye mu mikino itandukanye itegurwa na CAF, aho yafashije ikipe ye kugera muri ¼ cya CAF Champions League muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yanongereye imbaraga mu izamu isinyisha Ernan Siluane, umunyezamu mpuzamahanga wa Mozambique wari usanzwe akinira Black Bulls ndetse umaze guhamagarwa inshuro 24 mu Ikipe y’Igihugu y’iwabo.

Aba basanze abandi bakinnyi APR FC yamaze kwerekana barimo Amani Kouadiokan Michel Breygeneve, Uwiyaremye Fidali, Rubuguza Jean Pierre na Ishimwe Christian, mu gihe amakuru akomeje kuvuga ko myugariro Madou Zon na we ashobora kuyerekezamo.

Rayon Sports yongereye imbaraga mu gice cy’abatoza

Rayon Sports na yo yakoresheje neza isoko ry’igura n’igurisha, yibanda cyane ku kongeramo abanyamahanga bafite ubushobozi ndetse n’Abanyarwanda bashobora kuzamura urwego rw’ikipe.

Umukinnyi wavuzwe cyane ni Issa Djiguiba ukomoka muri Mali, wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ushobora gukina hagati afasha ba rutahizamu cyangwa ku mpande z’ubusatirizi, yiyongereye ku bandi banyamahanga bashya barimo Ibrahim Djingarey, Antonio Atisso Kodjo, Charles Tchouplaou na Matumona Wakonda Kanda.

Mu Banyarwanda, Rayon Sports yanasinyishije Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak na Muhoza Daniel.

Uretse ku bakinnyi, Gikundiro yanakoze impinduka ku ntebe y’abatoza, isubiza Habimana Sosthène nk’umutoza wungirije wa Haringingo Francis Christian nyuma yo gutandukana na Lomami Marcel.

Habimana agarukanye ubunararibonye yakuye mu makipe y’igihugu no mu yandi makipe yo mu Rwanda, aho azakorana na Dusange Sacha, Hugo Tricárico utoza abanyezamu na Serge Mwambali ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

CECAFA Kagame Cup izaba igeragezwa ry’ibyo aya makipe yubatse

APR FC na Rayon Sports zisanzwe ari amakipe ahora ahanganiye ibikombe mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro zigiye kwinjira muri CECAFA Kagame Cup zifite impinduka nyinshi kurusha uko byari bisanzwe.

Iri rushanwa rizaba ari umwanya mwiza wo kureba urwego rw’abakinnyi bashya ndetse n’uburyo amakipe yombi azaba yaramaze kumenyera gukinana mbere yo gutangira amarushanwa ya CAF n’aya shampiyona y’u Rwanda.

Kubera uburyo aya makipe yiyubatse, CECAFA Kagame Cup itegerejwe nk’irushanwa rizatanga ishusho y’uko azitwara mu mwaka w’imikino wa 2026/27, cyane ko azaba akinira imbere y’abafana bayo i Kigali.

2026-07-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Ubwanditsi 02 Jun 2019
Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Ubwanditsi 13 May 2023
Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka
Mu Mahanga

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatashye imirongo ibiri mishya izajya isuzuma ubuziranenge bw’imodoka

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship
Amakuru

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ubwanditsi 17 Nov 2022
Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.
Mu Rwanda

Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.

Ubwanditsi 06 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru