• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw

AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw

RUSHYASHYA 13 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira Ikipe ya Al-Hilal SC, yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa BK Pro League 2025/26, ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw.

Umuhango wo guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri BK Pro League ya 2025/26 wabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga.

Igihembo nyamakuru cy’imodoka cyahawe umukinnyi w’umwaka, cyegukanywe na Girumugisha Jean Claude usatira izamu anyuze ku ruhande. Uyu mukinnyi w’Umurundi yatsinze ibitego icyenda, atanga imipira irindwi yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Ni igihembo yari ahataniye na Mbonyumwami Taiba wa Marine FC, Madické Kane bakinana muri Al-Hilal n’abakinnyi babiri ba APR FC ari bo Djibril Ouattara na Byiringiro Jean Gilbert.

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, ni we wahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi (18) naho Umunya-Roumania Laurențiu Reghecampf watozaga Al-Hilal SC, atorwa nk’Umutoza w’umwaka.

Umunyezamu w’umwaka yabaye Umunya-Cameroun Désiré James w’Ikipe ya Kiyovu Sports, umukinnyi muto aba Umunya-Liberia Emmanuel Flomo w’Ikipe ya Al-Hilal SC naho igitego cyiza kiba icyo Rutonesha Hesbon yatsinze ubwo Gorilla FC yakinaga na Al-Merrikh.

Abakinnyi 11 bagize ikipe y’umwaka ya BK Pro League 2025/26 ni James Desire (Kiyovu Sports), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Ernest Luzolo Nsita (Al-Hilal), Mustafa Muhamed Abdelgader Karshoum (Al-Hilal) na Daba Sogoba (Al-Merrikh).

Hari kandi Madické Kane (Al-Hilal), Joseph Sackey (Mukura VS), Jules Razafimaro (Al-Merrikh), Girumugisha Jean Claude (Al-Hilal), Djibril Ouattara (APR FC) na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).

ImageImageImageImage

ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-07-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  yageze muri Angola  aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora  iki gihugu

Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Ubwanditsi 14 Jan 2022
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko  n’umugore atwite
ITOHOZA

Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko n’umugore atwite

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
INKURU NYAMUKURU

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Ubwanditsi 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru