• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

RUSHYASHYA 17 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana ‘Bora’ wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi ufite umugambi wo kwikiza Abatutsi kuva mu Rwanda, u Burundi bakazakomereza muri Uganda na Somalia. Yahamije ko uyu mutwe utasenywa na FARDC kuko byivanze.

Yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2026, ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.

Mu kiganiro uyu mugabo yatanze yavuze uko yinjiye muri FDLR n’uburyo bagiye bategura ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda bagambiriye kwica Abatutsi.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko hari igihugu cyo muri Afurika cyemeye kwakira bamwe mu bagize umutwe wa FDLR, ushyigikiwe na Kinshasa kandi urimo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.

 

RDC imaze iminsi ivuga ko yagiranye ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ngo urambike intwaro hasi ariko banze gusubizwa mu Rwanda. Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza izina ry’icyo gihugu.

Kuba icyo gihugu cyaragizwe ibanga bituma hibazwa igihugu cyiteguye kwakira abantu bateje ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka irenga 30 mu karere k’Ibiyaga Bigari.

FDLR, umutwe w’iterabwoba washinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC, uteje akaga gakomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari aho u Rwanda ruherereye. Mu myaka myinshi ishize, umuryango mpuzamahanga wagiye upfobya uburemere bw’ikibazo FDLR iteye u Rwanda, abasivili bo muri Congo ndetse n’umutekano w’akarere.

Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bari mu ngabo za Ex-FAR n’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Bakongeje mu Burasirazuba bwa RDC ingengabitekerezo y’urwango n’ubugizi bwa nabi, zagize uruhare mu gukomeza ihohoterwa ryibasiye icyo gice cy’igihugu.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 asaba ko gahunda yo gusenya FDLR yihutishwa. Nyuma ariko RDC yatangaje kandi igeza ku bihugu byinshi igitekerezo cyo kuba FDLR yakwamburwa intwaro ku bushake, ariko u Rwanda rubyamaganira kure kuko binyuranyije n’amasezerano ibihugu byasinyiye i Washington.

Minisitiri wa Congo ushinzwe Ubufatanye mu Karere, Floribert Anzuluni, yavuze ko ibiganiro n’igihugu gishobora kwakira abo muri FDLR bamaze kwamburwa intwaro bigeze kure.

Anzuluni yabwiye RFI ati “Hari igihugu kimwe cyamaze gutanga uburenganzira bwacyo.” Yongeyeho ko Kinshasa izatangaza icyo gihugu ku mugaragaro vuba.

RDC mu buryo busa no kwiyeruruta ivuga ko abagize FDLR bazabanza kurambika intwaro, abazemera gusubira mu Rwanda bazacyurwa, naho abatazashaka cyangwa abatazashobora gusubirayo bagahabwa amahirwe yo kwimurirwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi.

Ariko igihugu icyo ari cyo cyose cyakwemera kwakira abagize FDLR gisabwa kubanza gusuzuma neza amateka y’abantu kigiye kwakira.

FDLR ntabwo ari itsinda risanzwe ry’impunzi rishaka aho gutura. Ntabwo kandi ari abasirikare b’abanyamahanga bageze mu zabukuru basanzwe bakorera mu mashyamba ya Congo. Amateka yayo ntashobora gutandukanywa n’uruhare bamwe mu bayigize bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR mu myaka itandukanye byagize ingaruka ku bice by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru. Uburasirazuba bwa RDC bwahindutse indiri ya FDLR, aho ishakira abarwanyi bashya bakoreshwa mu ntambara FARDC ihanganyemo na AFC/M23 no mu bikorwa byibasira abasivili.

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko FDLR yakoze ibikorwa bikomeye byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga, birimo ubwicanyi burenga 600, gukomeretsa abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukura abaturage mu byabo ku gahato, aho abagore n’abana bari mu bibasiwe.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko umutwe w’iterabwoba, uyobowe n’ingengabitekerezo ya Jenoside udakwiye guhabwa umwanya w’ibiganiro.

Igihugu kizakira abagize uyu mutwe gikwiye kwibaza niba hazababo gusenya FDLR nk’umutwe witwaje intwaro ufite n’ingengabitekerezo Jenoside, cyangwa niba kizaba kiyihaye urundi rubuga rwo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, urugomo n’urwango nk’uko byagenze mu Burasirazuba bw’u Rwanda no muri RDC.

Abasesenguzi bemeza ko niba igihugu kizakira abo bantu koko cyiyemeje guteza imbere amahoro, kwakira FDLR ntibikwiye gusimbura gahunda yo kuyisenya. Ahubwo kigomba gukemura no gusenya inzego zatumye ingengabitekerezo yayo ikomeza kubaho.

Igihugu kizakira abo muri FDLR ni cyo kizagaragaza niba iki gikorwa kizaba gisoje ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka irenga 30, cyangwa niba ikibazo kizaba gihinduye isura, kikaba kigomba kwibaza niba cyiteguye kwikorera uyu mutwaro.

Raporo y’impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026, ivuga ko mibare y’abarwanyi, igaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko rifite abarwanyi barenga 20.000.

Ariko raporo igaragaza ko iyo mibare atari yo yizewe. Loni n’inzego z’ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.

Abasesenguzi bemeje ko igihugu kizakira abarwanyi ba FDLR kigomba kwibaza ku muvumo w’ingengabitekerezo ya Jenoside bagendana

2026-08-17
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Ubwanditsi 07 May 2019
TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Ubwanditsi 01 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.
Amakuru

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021
Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe
POLITIKI

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Mutesi Jolly ni we watorewe kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2016
Mu Mahanga

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ubwanditsi 28 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru