• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho   |   24 Nov 2026

  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho

Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho

RUSHYASHYA 24 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye kuri Stade Ingoma i Gitega, wo gusoza icyumweru cyahariwe abarwanyi ba CNDD-FDD, Perezida Ndayishimiye yashinje Perezida Kagame gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.

Aya magambo y’agahomamunwa yatangaje benshi ariko ntibyatunguranye cyane kubera uwayavuze, ariwe Perezida Ndayishimiye. Mu mateka ye azwi nk’umuhubutsi uvuga byinshi kandi atatekerejeho kuva mu buto bwe, aho amaze kuba mukuru yiswe na bagenzi be Kirogorogo, mu gihe bari mu ishyamba, abantu bakeka ko naba Perezida kamere izahinduka ariko reka da! Perezida Ndayishimiye imvugo ze atatekereje zijyanye n’ibiryo ndetse na Bibiliya zihora zinyuzwa ku  mbuga nkoranyambaga abantu bagaseka kuko bamufata nk’umunyarwenya w’umuperezida, ariko iyo bigeze mu magambo abiba urwango nkayo yavuze kuri Perezida Kagame, Ndayishimiye agomba kumenya ko ari ukurenga umurongo utukura.

Ariko kugirango ayo magambo ya Ndayishimiye nkukuriye CNDD FDD  asesengurwe mu buryo bwimbitse, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma, hakarebwa amateka ya CNDD-FDD, umubano wayo n’abahoze mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda mu 1994, ndetse n’imikoranire y’ingabo z’u Burundi n’ihuriro ry’ingabo ririmo FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze muri izo ngabo n’Interahamwe bahungiye mu cyahoze ari Zaïre, aho bamwe bongeye kwishyira hamwe no kugirana imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere.

Muri iyo mitwe harimo CNDD-FDD, icyo gihe yari ihanganye n’ubutegetsi bw’u Burundi kuko Imikoranire y’izi mpande zombi ntabwo ishingiye gusa ku buhamya bw’abantu ku giti cyabo. Inagaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye S/1998/777, igaragaza ko Ex-FAR na CNDD-FDD bari bafitanye imikoranire mu bya politiki no mu bya gisirikare.

Ku wa 22 Gicurasi 1995, i Bukavu, ubuyobozi bwa Ex-FAR bwari buhagarariwe na Général-Major Augustin Bizimungu bwagiranye amasezerano y’ubufatanye na CNDD, yari ihagarariwe na Léonard Nyangoma.

Nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye n’inyandiko z ‘abasesenguzi zitandukanye zibigaragaza, ayo masezerano yashimangiraga imikoranire mu bya politiki, igisirikare, ubutasi, ibikoresho n’itumanaho.

Aya masezerano ni kimwe mu bimenyetso by’amateka bifasha gusobanukirwa uburyo umubano hagati y’imitwe yitwaje intwaro yo mu Rwanda no mu Burundi wagiye wubakwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko z’amateka zigaragaza ko ubufatanye bwa Ex-FAR na CNDD-FDD butagarukiye ku masezerano ya politiki, ahubwo bwanageze ku gutanga abatoza n’abajyanama mu bya gisirikare.

Muri abo bajyanama harimo Colonel Édouard Gasarabwe, woherejwe n’ubuyobozi bwa Ex-FAR kugira ngo afashe CNDD-FDD.

Imikoranire y’impande zombi yanageze mu itangazamakuru. Ku wa 13 Nzeri 1995, Ex-FAR yashyikirije CNDD ibikoresho by’itumanaho byakoreshejwe mu gushinga radiyo yayo yitwaga Radio Demokarasi

Ibi bigaragaza ko ubufatanye bwabo bwari bufite ibice bitandukanye, birimo: Guhana ubunararibonye mu bya gisirikare, Gutanga abatoza n’abajyanama, Guhanahana amakuru, Gufashanya mu bya politiki n’ububanyi n’amahanga, Gukoresha itangazamakuru mu kugeza ku baturage ubutumwa bwa politiki.

Amagambo ya Ndayishimiye afitanye isano n’ingengabitekerezo yakwirakwijwe na Ex-FAR na FDLR kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigizemo uruhare bakomeje ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikare mu karere, aho bagiye bagirana imikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Inyandiko n’ubuhamya bitandukanye bigaragaza ko imikoranire ya Ex-FAR na CNDD-FDD itari ishingiye gusa ku nyungu za gisirikare, ahubwo ko yari inafite aho ihuriye n’imyumvire ya politiki ishingiye ku macakubiri y’amoko.

Ni muri urwo rwego amagambo ya Perezida Ndayishimiye ahura n’umurongo wa FDLR n’Interahamwe nyuma yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.

Amasezerano yo mu 1995 hagati ya Ex-FAR na CNDD-FDD, ubufatanye bwabo mu bya gisirikare n’itumanaho, ndetse n’imiterere y’amakimbirane yo muri Congo muri iki gihe, ni ingingo z’ingenzi mu gusobanukirwa umubano wa FDLR  n’u Burundi buyobowe na CNDD FDD muri iki gihe.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ububi bwo gukoresha amoko nk’igikoresho cya politiki, gukwirakwiza urwango no gushinja abandi ibyaha, Ndayishimiye alias Kirogorogo agomba kumenya ko ijambo ryose risohotse mu kanwa ke rifatwa nk’iryumukuru w’igihugu atakiri mu ishyamba.

 

2026-11-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 08 Nov 2017
SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

Ubwanditsi 15 May 2024
Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Uwari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,  Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel
UBUKERARUGENDO

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
IMIKINO

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Ubwanditsi 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru