Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, yanenze raporo iherutse gukorwa n’Umuryango ‘Human Right Watch’ yavugaga ko mu Rwanda abantu bakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko hari abantu raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) igaragaza ko bicwa n’ingabo na polisi, nyamara igenzura ryakozwe ryerekanye ko bakiriho, n’abapfuye ariko bazize impamvu zisanzwe, batishwe.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi komisiyo yagize icyo ivuga kuri raporo ya HRW yasohotse muri Nyakanga, ivuga ko inzego z’umutekano zagiye zica abantu batandukanye bakurikiranwaho ibyaha byoroheje.
Ni Raporo y’amapaji 60 yiswe “ All Thieves must Be Killed” bishatse kuvuga ngo ‘Abajura bose bagomba kwicwa’ yasohotse ku wa 5 Nyakanga 2017.
Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko nubwo iyo raporo yasohotse mu 2017, ibikubiyemo byabaye mu myaka itandukanye.
Iyo raporo yavugaga ko nibura inzego z’umutekano mu Rwanda zishe nibura abantu 37 bakekwagaho ibyaha byoroheje mu Ntara y’Iburengerazuba, hagati ya Nyakanga 2016 na Werurwe 2017.
Nirere Madeleine, Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
Nirere yavuze ko mu kugenzura ibibazo byakomojweho, igaragaza abantu bishwe mu bihe bitandukanye, ndetse bamwe ntabwo bapfuye mu buryo iyo raporo ivuga. Harimo n’abazize impanuka zisanzwe, ndetse n’abishwe n’abantu ku giti cyabo kandi babikurikiranyweho.
Mu bo iyi raporo ivuga ko bishwe kandi bakiriho harimo Nsanzabera Tharcisse, Majyambere Alphonse, Nyirabavakure Daphrose, Karasankima Jovan, Habyalimana Elias, Nzamwitakuze Donati na Hanyurwabake Emmanuel.
Majyambere Alphonse, raporo ivuga ko yishwe yibye inka ariko aracyariho
Yagize ati “Hari abavugwa ko bapfuye bakiriho, hari n’abishwe n’uburwayi nabyo turabigaragaza. Twagenzuye abantu bavugwa 43, ariko twasanze harimo babiri bavuzwe ari umuntu umwe.”
“Hari abantu barindwi HRW ivuga ko bishwe n’abasirikare, abapolisi, DASSO. Harimo Nsanzabera Tharcisse bivugwa ko yabonywe bwa nyuma kuwa 17 Ukwakira 2016, ko yaburiwe irengero nyuma akaza kwicwa. Twasanze uyu muntu ariho, afungiwe muri gereza Nyakiliba, afungiwe kwiba inka.”
Hari Majyambere Alphonse nawe bavuga ko yibye inka akicwa na Polisi cyangwa DASSO, ariko basanze ariho ndetse yabonanye na Komisiyo kimwe n’abo mu muryango we.
Nyirabavakure Daphrose we basanze yarimukiye muri Congo hamwe n’umugabo we nk’uko byemejwe n’abaturage n’abayobozi b’aho ngaho, ngo hashize imyaka itatu.
Hari Karasankima Jovan nawe bavuze ko yishwe amaze kwiba intama, ubu aba mu Ngororero aho ari umushumba. Habyarimana Elias nawe raporo ivuga ko yiciwe mu Kivu yishwe n’abasirikare azira kurobesha imitego itemewe, ariko ngo aba mu Bubiligi.
Nzamwitakuze Donat nawe HRW yavugaga ko yishwe n’abasirikare azira kwiba moto, Komisiyo yasanze ahari.
Nirere yakomeje agira “Abaturage b’umudugudu atuyemo ndetse n’abayobozi bemeza ko yari atuye aho, akaba ubu ari muri Uganda aho ba sebukwe bimukiye, ndetse ngo ajya aza mu Rwanda akabasura.”
Ntiliburakaryo Jean Damascene byavuzwe ko yarashwe mu 2016 yishwe n’abasirikare ko yasibye umuganda, nawe byagaragaye ko yaguye mu bitaro azize uburwayi.
Nikuze Pelagie, umugabo we bivugwa ko yishwe ari umurobyi ariko ngo aba mu Bubiligi
Hari n’abantu babiri ngo byatangajwe ko bishwe n’abaturage babihawemo amabwiriza n’ubuyobozi, Barayavuga Jean, wishwe n’umuturage amukubise inkoni, ariko basanze nta mabwiriza yabayeho ndetse uwabikoze yahise atabwa muri yombi.
Hanyurwabake Emmanuel raporo ivuga ko yishwe n’abasirikare mu mpera z’Ukuboza ari kurobesha umutego utemewe wa Kaningiri, nawe ngo aba ku Idjwi.
Nirere ati “Abo nibo navugaga ko bariho HRW ivuga ko bapfuye. Na none hari abo bavuga Uwintwari Thaddé raporo ivuga ko yishwe n’ingabo azira kwiba ihene, ariko yapfuye ku 25 Nzeri 1999 aho kuba mu 2016, kandi murumuna we yemeza ko yazize uburwayi, n’uwo bashakanye. Hari na Kanyesoko Yohani ivuga ko yishwe mu 2016, nawe yazize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.”
Uwo we ngo yaguye mu bitaro bya Gisenyi, kandi bafite n’icyangombwa cy’abaganga cy’uko yitabye Imana azize uburwayi.
Hari n’abantu icyenda iyi komisiyo ivuga ko yabuze imyirondoro yabo aho HRW yavugaga ko batuye, ndetse no mu mushinga w’indangamuntu ntibigaragara.
Mu bandi bapfuye, hari abo HRW ivuga ko bibye ibikoresho bakaza kuraswa, komisiyo yasanze baratemye inka, polisi ibakurikiranye bashaka gutoroka no kubambura imbunda bararaswa.
Muri iyo raporo ya HRW, hari abantu batandatu Komisiyo yasanze barapfuye bazize impanuka zitandukanye mu gihe yo ivuga ko bishwe n’Ingabo z’u Rwanda, Polisi na Dasso. Abo ni Bihibindi Jean de Dieu, Minani Samuel, Bazangirabate Amurani, Ntakingora Djuma, Renzaho Vedaste, Ntamuhanga Emmanuel.
Harimo kandi uwitwa Moise Tuyisenge ivuga ko yishwe ariko Komisiyo mu bugenzuzu yakoze ibaza abaturage n’abandi, yasanze uyu yarishwe arashwe n’Ingabo za Congo.
HRW muri raporo yayo yavugaga ko “abasirikare bagiye bata muri yombi cyangwa bakarasa abenshi mu bo byagaragaye, mu mugambi usa n’uwemejwe wo kwica abakekwaho ubujura, abakora forode n’abandi bafite ibyaha byoroheje, aho kubageza imbere y’inkiko.”
Icyo gihe HRW yavuze ko ubwo bwicanyi bwakorwaga bishyigikiwe n’inzego za leta, bikaba ari nko kurenga ku mategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.
Ngabo gihamya y’ibinyoma bya HRW ibeshwa n’abadashakira ibyiza u Rwanda
HRW yavuze ko abantu 40 babajijwe bavuze ko bitabiriye inama z’abaturage mu turere twa Rubavu na Rutsiro, aho abayobozi b’ingabo n’abayobozi b’inzego za leta bavugiye ko abajura bagomba gufatwa bakicwa.
Hari n’abandi bapfuye ku mpamvu zitandukanye, harimo uwahanutse ku kiraro, mu gihe raporo yavugaga ko yishwe azira kwiba inka.
Nirere “Twasanze nta mabwiriza yigeze atangwa yo kwica abantu, nta hantu twabonye umuyobozi yakoresheje inama ati mwice abantu, uwo muco ntawo uhari.”
Ubwanditsi