• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda
Aba basirikare ba Uganda bari barinze Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko, ubwo mu Ukuboza umwaka ushize, abadepite baganiraga ku ikurwaho ry'ingingo igena imyaka perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje

Abadepite ba Uganda bahawe abasirikare ba mudahusha bo kubarinda

Editorial 12 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yategetse Minisiteri y’imari kugura imodoka zo guherekeza abadepite 456 b’iki gihugu, zizajya zigendaho abasirikare b’abahanga mu kurasa, barinze izi ntumwa za rubanda icyo yise “ibyihebe.”

Mu ibaruwa yagiye ahagaragara Museveni yandikiye Minisitiri w’Imari, Matia Kasaija, yavuze ko bimaze kugaragara ko abadepite baterwa ubwoba bakaba banasagarirwa, ku buryo yabemereye kubarindira umutekano mu gihe hategerejwe ingamba zihariye zo kubarinda.

Yagize ati “Abadepite basanzwe bafite abapolisi babarinda. Abo bazabagumana. Ariko nzongeramo ariko ibintu bibiri; ba mudahusha baturutse mu gisirikare n’imodoka bazajya bakoresha kugira ngo bakumire amasasu y’intwaro nto.”

Mu kugaragaza uburemere bw’iki kibazo, Museveni yifashishije urutonde rw’abantu bakomeye bagiye bicwa barimo nk’aba -Sheikh batandatu, Umushinjacyaha Joan Kagezi na Felix Kaweesi wari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda. Benshi bagiye bicwa bari kumwe n’abarinzi babo mu modoka.

Igikuba cyarushijeho gucika ubwo Depite Ibrahim Abiriga wari uhagarariye akarere ka Arua mu nteko yicwaga arashwe yariki ya 8 Kamena 2018.

Museveni yavuze ko izo modoka zifunguye inyuma zizajya ziherekeza aba badepite, zikaba zifite ubushobozi bwo gukuruza amapine ane yose (4-wheel drive).

Yakomeje abwira Minisitiri Kasaija ati “Teganya amafaranga y’inyongera agenewe izo modoka mu buryo bwihutirwa. Igisirikare kizazikoresha mu kurinda abadepite maze uburyo bushya nibushyirwaho, zihabwe abofisiye b’abasirikare nka zimwe mu modoka zikoreshwa na UPDF.”

Yakomeje avuga ko abo ba mudahusha bazahabwa imyenda n’ingofero bitinjirwamo n’amasasu, asaba Minisitiri Kasaija kubyihutisha.

Daily Monitor yatangaje ko iyi nkuru yanditswe ku wa 20 Kamena 2018, inohererezwa Visi perezida wa Uganda, Edward Ssekandi, Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen David Muhoozi, Minisitiri w’Ingabo, Adolf Mwesige n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’imari, Keith Muhakanizi.

Abadepite bamwe batangiye kugaragaza ko batewe impungenge n’umutekano wabo mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yo kwemeza ivugururwa ry’ingingo ya 102 ikuraho imyaka mu kwiyamamariza kuba perezida wa Uganda.

Bamwe mu bacuruzi babwiye iki kinyamakuru ko nibura imodoka imwe iri mu bwoko bw’izo Museveni yifuza igura amashilingi ya Uganda miliyoni 173, bivuze ko guverinoma izasabwa gutanga miliyari 78.8 z’amashilingi kugira ngo buri mudepite ahabwa imodoka imuherekeza.

Hari abadepite barimo Muwanga Kivumbi bagaragaje impungenge zishobora guturuka mu gukaza umutekano, by’umwihariko bikaba byakangaranya abashoramari bashobora gutekereza ko hari igikuba cyacitse.

Imibare igaragaza ko nibura mu myaka irindwi ishize, Uganda yashyize imbaraga mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi n’abanyacyubahiro mu gihugu, aho abapolisi bafite izi nshingano bavuye ku 1746 bakagera hagati ya 3500-4500.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Editorial 08 Mar 2018
Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Editorial 26 Nov 2018
Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Editorial 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri
Mu Rwanda

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Editorial 25 Dec 2017
Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja

Editorial 19 Apr 2017
Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa
HIRYA NO HINO

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Editorial 26 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru